Umwongereza umaze umwaka ashoye imari mu Rwanda yiyemeje kwagura ibikorwa bye

Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.

Arateganya kwagurira ibikorwa bye mu mishinga y’ubukungu n’ibidukikije, akaba ngo azakomeza no gushishikariza abandi bashoramari bo mu Bwongereza n’abo mu bindi bihugu gushora imari mu Rwanda.

Adam Bradford yishimira ibyo amaze kugeraho nyuma y'umwaka umwe ashoye imari mu Rwanda, akaba yiyemeje kuhatangiza indi mishinga minini
Adam Bradford yishimira ibyo amaze kugeraho nyuma y’umwaka umwe ashoye imari mu Rwanda, akaba yiyemeje kuhatangiza indi mishinga minini

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani, ikompanyi ye yitwa ‘The Adam Bradford Agency (ABA) yizihije umwaka umwe imaze ikorera mu Rwanda, mu birori yatumiyemo abafatanyabikorwa be, bishimira inyungu amaze kugeraho, baganira no ku byo bateganya gukora mu minsi iri imbere.

Adam Bradford yaje bwa mbere mu Rwanda mu kwa Gatandatu k’umwaka ushize wa 2022 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), akaba yarayitabiriye nk’umuntu watsindiye igihembo cyitiriwe Umwamikazi Elizabeth II, kigenerwa urubyiruko rwabaye indashyikirwa.

Icyo gihe yatangije ubucuruzi mu Rwanda, nyuma yiyemeza kuza kuba mu Rwanda, ubu akaba ahafata nk’iwe mu rugo.

Adam Bradford (uri hagati wambaye ishati y'ubururu) hamwe n'abafatanyabikorwa be ndetse n'inshuti ze bahuriye mu birori byo kwishimira umwaka amaze akorera mu Rwanda
Adam Bradford (uri hagati wambaye ishati y’ubururu) hamwe n’abafatanyabikorwa be ndetse n’inshuti ze bahuriye mu birori byo kwishimira umwaka amaze akorera mu Rwanda

Bradford avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda mu nama ya CHOGM atari azi ikizakurikiraho. Mbere yaho ngo yari yaragiye mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika ahari ibikorwa bye byibanda ku iterambere ry’urubyiruko, harimo ibifasha urubyiruko rwabaswe n’imikino y’amahirwe kuyireka.

Mu byo kompanyi ye ikora harimo kugira inama abantu bakora ubucuruzi ku buryo bateza imbere ishoramari ryabo.

Adam Bradford yizera ko inyungu za mbere ari izigaragaza ko ibikorwa bye bihindura ubuzima bw’abandi, kurusha kureba inyungu ze bwite akura mu bucuruzi. Avuga ko inyungu zose yabona aharanira kuzisangira na sosiyete.

Yagize ati “Kuba naratangiye ishoramari nkiri muto, bituma numva neza akamaro ko gufasha no kunganira urundi rubyiruko cyane cyane mu bitekerezo byarufasha kwagura ibyo rukora.

“Ku nshuro ya mbere bishobora kutagenda neza, ariko icyo nakunze mu Rwanda ni uko hari inzego nka RDB ziteguye korohereza abantu bashaka gushora imari.”

Adam Bradford yabasangije urugendo rwe rwo gushora imari mu Rwanda
Adam Bradford yabasangije urugendo rwe rwo gushora imari mu Rwanda

Yakomeje ati “U Rwanda ni Igihugu gifite umutekano kandi kirimo kwihuta mu iterambere ku buryo nta mpungenge zo kuhakorera ishoramari.”

Avuga ko mu mwaka bamaze bakorera mu Rwanda bashoye amafaranga yabo mu guhugura urubyiruko, kwigisha abatuye mu cyaro uko binjira mu bucuruzi na bo ndetse bakaba bashinga ibigo by’imari.

Mu bindi avuga bakoze harimo kuzana abashoramari b’inshuti ze bafite imishinga yo gushora imari mu byerekeranye n’ingufu zitangiza ikirere ndetse no mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Bradford yanatangije mu Rwanda ibikorwa by’ubujyanama bifasha ababaswe n’imikino y’amahirwe, izwi nka Betting.

Avuga ko igitekerezo cyaturutse ku mubyeyi we wari warabaswe n’iyo mikino kugeza ubwo afunzwe yibye ibihumbi 50 by’Amapawundi aho yakoraga, akayajyana mu mikino y’amahirwe.

Icyo gihe ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko, yiyemeje kwishyurira umubyeyi we ayo mafaranga, ndetse agira igitekerezo cyo gutangiza ikoranabuhanga yise “BetProtect” rifasha abandi babaswe n’iyo mikino.

Mu bitabiriye harimo n'urubyiruko rwishimiye ubunararibonye n'inama zahatangiwe
Mu bitabiriye harimo n’urubyiruko rwishimiye ubunararibonye n’inama zahatangiwe

Bradford ateganya ko mu myaka iri imbere azagura ibikorwa bye, agasanga aha mbere agomba kubikorera ari mu Rwanda.

Ibyo ateganya gushoramo imari mu buryo bwagutse mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere birimo ibikorwa byo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.

Adam Bradford kuri ubu ufite imyaka 30 y’amavuko, yatangije ibikorwa bye byo gufasha abantu guteza imbere ibyo bakora, mu myaka 16 ishize, icyo gihe akaba yari afite imyaka 14 y’amavuko, akaba kandi yari akiri mu mashuri yisumbuye mu Bwongereza.

Igitekerezo ngo cyaturutse ku marushanwa bakoze ku ishuri, yiyemeza gukomeza guteza imbere umushinga bari bagaragaje muri ayo marushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye cyane intabwe Adams yagezeho ahereye ahagoye cyane Kandi arimuto nurugero rwiza kuritwe bato urifuza inama za Adams tunibaza uko twagira amahirwe yokumubona murakoze

Muhire Jean de dieu yanditse ku itariki ya: 26-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka