SIF irangiye abashoramari basinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda

Ihuriro rya Leta y’u Rwanda n’abashoramari (baba abo mu gihugu ndetse n’ibigo mpuzamahanga) “SIF” ryasoje inama y’iminsi ibiri kuva tariki 01-02/12/2014 bamwe mu bashoramari bayitabiriye biyemeje gukorera mu Rwanda, banasinyanye amasezerano y’imikoranire na Leta.

Sosiyete yitwa Africa Smart Investment ihuriwemo n’amasosiyete menshi y’urubyiruko rw’u Rwanda rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga yemeye kujya ishora mu mahanga ibikorwa bitandukanye imaze kugeraho.

Indi Sosiyete yitwa Pan African Logistics yo muri Singapore ngo ifite gahunda yo kuzana ibigo by’imari bibiri bizafasha mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibintu binyuranye, ndetse no gufasha abagize uruhererekane mu guteza imbere ubucuruzi n’inganda z’ibikomoka ku buhinzi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kubura amafaranga kw’abahinzi no kugeza umusaruro ku isoko.

Ibigo bitandukanye by'ishoramari mu bya serivisi byagiranye amasezerano y'imikoranire na Leta y'u Rwanda.
Ibigo bitandukanye by’ishoramari mu bya serivisi byagiranye amasezerano y’imikoranire na Leta y’u Rwanda.

Nyuma y’inama ya SIF, iyi sosiyete ya Pan African Logistics yiyemeje kuzana mu Rwanda amakamyo 150 atwara imizigo, no kuyashyira hamwe n’ay’abanyarwanda basanzwe bayafite, aho bashyize hamwe kugira ngo bajye bikorera ibicuruzwa babivana ku byambu bya Mombasa na Dar-es Salam.

Amakamyo y’abanyamahanga ngo yajyaga asaba igiciro gihanitse bigatuma ibicuruzwa bigera mu Rwanda bihenze, nk’uko Ministiri Kanimba yabivuze.

Agira ati “Isoko ry’ubwikorezi ry’u Rwanda ringana na miliyoni 450 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ugasanga amakamyo y’abanyarwanda arigiramo uruhare rutarenga 7%, ntabwo mushobora kumva amafaranga dutakaza uko angana”.

Africa Smart Investment ngo izazana ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 30 z’amadolari (USD) mu gihe cy’imyaka itanu, naho Pan African Logistics Company yo ngo izashora imari ifite agaciro ka miliyoni 10 USD.

Ikindi kigo cyasinyanye amasezerano na Leta, ni icy’umunyarwanda gikora za filime cyitwa Kwetu Film Institute, cyiyemeje guhuza abakinnyi ba filime bagashyiraho situdiyo ikora za filime mu buryo bugezweho, zikazajya zigurishwa mu Rwanda no mu mahanga.

Aya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere ishoramari ryambukiranya imipaka mu bya serivisi.
Aya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere ishoramari ryambukiranya imipaka mu bya serivisi.

Minisitiri Kanimba yavuze ko Leta yamaze kugirana amasezerano n’abashoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nganda, ndetse ko hari n’azasinywa mu minsi iri imbere ajyanye no gushinga inganda, ubucuruzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga, ndetse n’ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza wari witabiriye isinywa ry’amasezerano, ajya inama ko hakiri serivisi nyinshi zo kubyazwa umusaruro; aho avuga ko imikino n’imyidagaduro bishobora no kubyazwa umusaruro ujyanye n’ubukerarugendo.

Aya masezerano Leta irimo kugirana n’abashoramari ni ayo gufasha u Rwanda guteza imbere ishoramari mu bya serivisi ryambukiranya imipaka, nk’uko insanganyamatsiko y’iyi nama ya SIF yagiraga iti “Growing Beyond borders”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bashoramari tubitezeho ko bazazamura ubukungu bw’u Rwanda kandi bakanatanga akazi ku banyarwanda benshi, ahubwo n’abandi baze ari benshi

figaro yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka