Rutsiro: Hoteli igiye kuzura izafasha guteza imbere ishoramari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko Hoteli imwe rukumbi igiye kuzura muri aka karere izatuma abashoramari bajya kuhakorera, kuko ngo bakomeje kugira imbogamizi zo kubura aho barara.

Iyi Hoteli ya mbere iri kubakwa mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati, mu birometero nka bibiri uvuye ku biro by’Akarere ka Rutsiro izaba igizwe n’ibice bitandukanye; harimo icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 400, ibyumba by’amacumbi 49, akabari na resitora, akabyiniro ( Night Club), Sauna Massage, ndetse n’urwogero (Piscine).

Iyi Hoteli ngo izafasha mu guteza imbere ishoramari.
Iyi Hoteli ngo izafasha mu guteza imbere ishoramari.

Biteganijwe ko iyi hoteli izaba ifite n’andi mazu yo guturamo (appartements) 13, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, izuzura mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2015 itwaye amafaranga asaga miliyoni 950.

Hitimana Nathanael uhagarariye sosiyete yitwa ECOFOHINA yubaka iyi Hoteli yemeza ko nyuma yo kwishyurwa amafaranga yari amaze iminsi ategereje bitarenze muri gicurasi azaba yayujuje.

Yagize ati “ubu aho bampereye amafaranga maze iminsi nishyuza ndizera ko mu kwezi kwa 5 nzaba ndangije kubaka Hoteli”.

Kigali Today yabajije Rwiyemezamirimo impamvu abakozi bamaze hafi ibyumweru bibiri badakora avuga ko ari uko nta mafaranga yari yahawe, kandi ko atakoresha abakozi atizeye ko azabahembera igihe ndetse nta n’ibikoresho afite.

Biteganyijwe ko iyi hoteli izaba yuzuye mu kwezi kwa Gatanu.
Biteganyijwe ko iyi hoteli izaba yuzuye mu kwezi kwa Gatanu.
Icyumba cy'inama cyo gisa n'icyarangiye.
Icyumba cy’inama cyo gisa n’icyarangiye.
Hoteli niyuzura ni uku izaba imeze.
Hoteli niyuzura ni uku izaba imeze.
Nta mukozi n'umwe wagaragaye ku nyubako y'iyi hoteli mu byumnweru bibiri bishize kubera ko akarere kari kataratanga amafaranga ngo imirimo ikomeze.
Nta mukozi n’umwe wagaragaye ku nyubako y’iyi hoteli mu byumnweru bibiri bishize kubera ko akarere kari kataratanga amafaranga ngo imirimo ikomeze.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndashimira abayobozi ba Rutsiro.mukomereze aho ariko uwo muhanda unyura imbere yayo nawo mushyiremo agatege ukorwe. murakoze.

Flod yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ariko menya mwibeshye muriyi nkuru amafranga NGO no million 950 Rfw byashoboka se munsobanurire neza

nizeyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ni byiza ariko kandi ni ngombwa ko hashyirwa ningufu mu guhindura imyumvire yabanyarutairo bakumva ko bagomba gutahiriza umugozi umwe bakareka amatiku akuunze kuharangwa buri gihe

ubabonabagenda yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ni byiza ariko kandi ni ngombwa ko hashyirwa ningufu mu guhindura imyumvire yabanyarutairo bakumva ko bagomba gutahiriza umugozi umwe bakareka amatiku akuunze kuharangwa buri gihe

ubabonabagenda yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ibikorwaremezo biri kubakwa hirya no hino mu gihugu kandi ni byiza cyane kuko byerekana igihugu cyateye imbere

noah yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Wenda Rutsiro nayo yava mubwigunge doreko ubu baniyujurije sitade

Bikabyo original yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka