Perezida wa Misiri yatumiye Kagame kureshya abashoramari mu bikomerezwa 3,000

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’intumwa ayoboye bageze ahitwa Sharm El Sheikh mu Misiri aho batumiwe na Perezida Abdel Fattah Al Sisi wa Misiri mu ihuriro rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Leta 110 ndetse n’abashoramari bakomeye 3,000.

Perezida Kagame uri kumwe n’abashoramari bakomeye mu Rwanda baramara iminsi ibiri mu Misiri kuva kuri uyu wa13-14 Werurwe 2015 mu ihuriro rikomeye ryiswe EEDC, Egypt’s Economy Development Conference rihuriramo abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga ibihumbi bitatu.

Pereida Kagame yagiye mu Misiri kureshya abashoramali (photo archive).
Pereida Kagame yagiye mu Misiri kureshya abashoramali (photo archive).

Iyi nama ubwayo igamije kuzengurutsa amaso ibyiciro byose by’ubuzima birimo amahirwe y’ishoramari ryunguka hagamijwe iterambere no gusaranganya amakuru ngo ryihute.

U Rwanda by’umwihariko ngo ruraba rushaka abashoramari bafite igishoro gihagije bazashora mu Rwanda mu nzego z’ibikorwaremezo n’ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rukeneye cyane kandi uwabishoramo imari ikenewe wese ngo yazunguka.

Perezida Sisi wa Misiri yatumiye muri iyi nama abayobozi b’ibihugu 110, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku rwego rw’isi babarirwa mu bihumbi bitatu.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru kuri iyi nama.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo kwikubira amazi ya nyabarongo aho Misiri ntikibitsimbarayeho ubwo u RWANDA RWUBATSEMO INGOMERO Z’amashanyarazi?

kagabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ibyo kwikubira amazi ya nyabarongo aho Misiri ntikibitsimbarayeho ubwo u RWANDA RWUBATSEMO INGOMERO Z’amashanyarazi?

kagabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

HE ntaruhuka kubera kuduhahira pee!!
Turabikubahira cyanee.
Be blessed.

Ngoga yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka