Nyamasheke: Isoko mpuzamipaka rigiye gutangira kubakwa i Macuba

Isoko mpuzamipaka rizubakwa ahitwa Rugari ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu karere ka Nyamasheke rishobora kuba ryuzuye bitarenze umwaka mu gihe ibikenewe byose byaba bimaze gukorwa.

Ibigitegerejwe ko biva mu nzira harimo kwishyura ingurane z’abaturage ndetse no kumvikana n’ubuyobozi ingengabihe n’uburyo isoko rizacungwa ubwo rizaba rimaze kuzura; nk’uko bisobanurwa na Chrisologue Niyitegeka uhagarariye umushoramari Rudacogora Alexis ugiye kubaka iryo soko.

Agira ati “turi hafi kurangiza kwishyura abaturage bose kandi twamaze kumvikana na bo, ibisabwa byose nibimara kurangira turizera ko umushoramari azaba yamaze kuzuza iri soko mu gihe kitarenze umwaka umwe”.

Iri soko rigiye kubakwa rizaba rifatiye runini abaturage kuko ibikenerwa byose bazajya babasha kubihabona kandi bigatuma barushaho guhahirana n’abaturanyi cyane cyane abo mu gihugu cya Kongo bari basanzwe bahahirana n’ubusanzwe.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bahizi Charles.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko mu cyumweru kimwe abaturage bazaba bamaze kwishyurwa ingurane zabo bityo umushoramari agahita abona icyangombwa cy’ubutaka agatangira imirimo y’ubwubatsi azifasha ku giti cye hagasigara kuganira uburyo isoko rizasigara ricunzwe.

Agira ati “hasigaye kuzamenya uburyo iri soko rizasigara ricunzwe, tukamenya uburyo umushoramari azajya asoresha abanyesoko n’uruhare rwa minisiteri ndetse n’urw’ubuyobozi bw’akarere, ubundi tukizera ko bizahindura ubuzima bw’abaturage mu guhahirana n’abaturanyi bo mu bindi bihugu”.

Biteganyijwe ko iri soko rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyoni 800 akazava mu mufuka w’umushoramari, rikaza ririmo amatungo magufi n’amaremare, ahazajya hacururizwa ibindi bikenerwa n’abaturage ndetse hari na hoteri y’ubukerarugendo.

Muri Rugari hari hasanzwe hari isoko rikomeye ry’amatungo ryahuzaga abaturage ba Nyamasheke, Rusizi n’abo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo cyane cyane ko bahana imbibi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka