Nyamagabe: Guhomba kw’imishinga y’abaturage ni kimwe mu bituma SACCO zamburwa

Bamwe mu bayobora Koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” baravuga ko guhomba kw’imishinga y’abaturage baba barasabye inguzanyo cyane cyane iyinganjemo iy’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, ari bimwe mu bituma koperative zamburwa.

Kigali Today yasuye SACCO Indatwa-Musebeya iherereye mu Murenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe. Ukinjira ubona urutonde rw’abaturage bagera kuri 22 ndetse n’umubare w’amafaranga bambuye iki kigo cy’imari iciriritse.

Iyo ukinjira ahakorera SACCO Indatwa-Musebeya utungukira ku rutonde rurerure rw'abayambuye.
Iyo ukinjira ahakorera SACCO Indatwa-Musebeya utungukira ku rutonde rurerure rw’abayambuye.

Umucungamutungo wa SACCO Indatwa Musebeya, Donathile Ayinkamiye, yatangaje ko igituma abaturage benshi bambura za SACCO ari uko imishinga baba barakoze ibahombera, bigatuma batabasha kwishyura inguzanyo baba bahawe.

Ayinkamiye aravuga ko biga imishinga y’abaturage neza nk’iy’ubuhinzi ariko imihindagurikire y’ikirere igatuma ntacyo abaturage baronka bityo ntibishyure inguzanyo.

Abaturage bakora imishinga y'ubuhinzi ntiyunguke ni bamwe mu bambura Umurenge SACCO.
Abaturage bakora imishinga y’ubuhinzi ntiyunguke ni bamwe mu bambura Umurenge SACCO.

Aragira ati “ku nguzanyo zitangwa ari izo mu buhinzi, hari igihe uzitanga abahinzi bari bizeye ko izuba n’imvura bizaboneka nk’uko byari bisanzwe hakagwa imvura nyinshi ndetse hakava izuba ryinshi”.

Ayinkamiye yakomeje avuga ko zimwe mu ngamba iyi SACCO yafashe ari ukwiga imishinga y’abaturage neza harebwa niba bafite imitungo itimukanwa yazafatirwa mu gihe hatabaye ho kwishyura kugira ngo barinde ikigo ibihombo.

Urutonde rw'abaturage bambuye SACCO indatwa Musebeya.
Urutonde rw’abaturage bambuye SACCO indatwa Musebeya.

Aragira ati “duteganya ko hari igihe umushinga utakunguka nabyo bibaho, niyo mpamvu wa muntu mbere yo kumuha inguzanyo, tubanza kureba ubundi bushobozi afite bwo kuba yakwishyura mu gihe inyungu yari kuvana kuri uwo mushinga zitaboneka”.

Kugeza ubu iyi SACCO ifite inguzanyo zishyurwa zingana na 48,093,201 z’amafaranga y’amanyarwanda, izakerewe zingana na 1,816,700 ndetse n’izahebwe burundu zingana na 1,694, 509.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka