Musanze: Itorero rya EAR rirashimwa uburyo rifasha leta kugera ku cyerekezo 2020

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni atangaza ko icyererekezo 20-20 u Rwanda rwifuza kugeraho rutakigera Leta ifatanyije gusa n’abikorera, ngo uruhare rw’amatorero ni ngombwa, akaba ashimira umusanzu utangwa n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), Diyoseze ya Shyira.

Ibi Minisitiri Musoni yabigarutseho mu muhango wo gufungura ku mugaragaro hoteli ya Diyoseze ya Shyira yuzuye itwaye miliyoni 498 zisaga gato kuri uyu wa Gatanu tariki 30/01/2014.

Iyi hoteli yatashywe “The Garden Place Hotel” ni hoteli iringaniye ifite ibyumba 23 bifite byose usanga biri ku rwego rwo hejuru mu bwiza ugereranyije n’izindi hoteli zo mu Mujyi wa Musanze.

Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Diyoseze ya Shyira ashimangira ko bubatse iyo hoteli kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo , ikindi no kongera ubushobozi bwa diyoseze.

Hoteli The Garden Place Hotel yatashywe yuzuye itwaye amafaranga asaga gato miliyoni 498.
Hoteli The Garden Place Hotel yatashywe yuzuye itwaye amafaranga asaga gato miliyoni 498.

Yagize ati “Mu rwego rw’ubufatanye amatorero agirana na Leta mu nzego zitandukanye, iyi hoteli twayubatse mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ariko nanone no mu buryo bwo kwishakamo ubushobozi kuko twizera ko iyi hoteli yadufasha mu gufasha za porogaramu zacu zitandukanye z’itorero kugira ngo tubashe kwigira kandi ntiduheze akaboko hanze.”

Minisitiri Musoni wayoboye igikorwa cyo gufungura iyi hoteli ari kumwe n’umuyobozi w’Itorero rya EAR mu Rwanda, Onesphore Rwaje batambagije ibice bitandukanye bigize iyo hoteli.

Archbishop Rwaje ashima Imana nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi hoteli.
Archbishop Rwaje ashima Imana nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi hoteli.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Musoni yashimye imikoranire myiza iri hagati y’itorero na Leta y’u Rwanda. Yavuze ko abayobozi b’itorero bagize uruhare rugaragara mu kubaka imyumvire myiza y’Abanyarwanda itandukanye n’iyigishijwe mbere y’i 1994.

Minisitiri avuga ko hoteli yatashye ari igikorwa kinini gishimangira ubufatanye bw’itorero mu gufasha Leta kugera ku cyerekezo 2020 kuko ngo Leta n’abikorera bonyine batabigeraho hatabayeho uruhare rw’amatorero.

Korali Living Hope ya EAR yasusurukije uyu muhango mu ndirimbo zariririmbiwe Imana.
Korali Living Hope ya EAR yasusurukije uyu muhango mu ndirimbo zariririmbiwe Imana.

Ati “Iki ni igikorwa mu by’ukuri dushima, iyo tuvuga icyerekezo 2020 dushaka kugeraho vuba mu myaka itanu isigaye, ntabwo ari uruhare rwa leta ntabwo ari uruhare rw’abikorera ahubwo ni uruhare rwa buri wese. ubu noneho turabona uruhare rw’itorero iri ku isonga mu gufasha iyi impinduka dushaka.”

Diyoseze ya Shyira yavutse mu kwa Mbere 1984 ubu ifite abakirisitu basaga ibihumbi 90. Uretse iyi hoteli ibaye iya 18 mu Karere ka Musanze, iri torero ryageze kuri byinshi birimo kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ikigo nderabuzima.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka