Muhanga: Imishinga 4 muri 20 niyo yonyine imaze kubona amafaranga y’inguzanyo

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuva gahunda ya Hanga Umurimo yatangira imishinga ine gusa muri 20 yemewe ariyo imaze guhabwa inguzanyo n’amabanki.

Gahunda ya Hanga Umurimo yatangijwe na MINICOM mu rwego rwo gufasha abantu bafite imishinga myiza ariko bakabura amafatanga yo kuyishyira mu bikorwa. Bigitangira abantu bibwiraga ko Leta igiye kubaha amafaranga yo gukoresha ariko nyuma babwirwa ko bazajya baka inguzanyo muri banki.

Nubwo abatoranya imishinga baba bemeje ko iyo mishinga igaragara ko izabyara inyungu, amabanki amwe n’amwe ntiyihutira gutanga inguzanyo kubera ko yo aba atizeye ko azabasha kugaruza amafaranga yayo.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe amakoperative, Harelimana Jean Bosco, atangaza ko nta mpamvu z’uko amabanki akomeza kugora abafite iyi mushinga kuko leta yemeye kubishingira ku ngwate.

Ati: “ikibazo cyaroroshye aha urasabwa ufite uruhare rwawe rungana na 25% naho 75% Leta ikakwishingiraho ingwate”.

Abafite imishinga myiza bazajya bafashwa muri gahunda ya Hanga Umurimo.
Abafite imishinga myiza bazajya bafashwa muri gahunda ya Hanga Umurimo.

Aha ariko ngo ni ku rubyiruko no ku bagore kandi ngo ntibigoye kuko aribo benshi mu gihugu. Ikindi ngo ni uko ushaka izi nguzanyo agomba kuba afite ikigo cy’imari cyangwa banki bakorana kuko ngo badashobora kuguha inguzanyo utari usanzwe ukorana nabo.

Harelimana akomeza avuga ko kugeza ubu bagiye gukora ubuvugizi kugirango iyi mishinga 16 kuri ubu iryamye mu mabanki gusa kandi yaremejwe nk’imishinga myiza kugirango nayo yibukwe ibonerwe igisubizo; amabanki atangaze niba azayiha inguzanyo cyangwa niba atabishoboye.

Iyi gahunda yatangiye nka gahunda y’amarushanwa kuri ubu yashyizweho nka gahunda ihoraho kuko ngo umuntu wese uzajya yumva afite umushinga mwiza azajya awushyikiriza banki kugirango zibashe kumuha inguzanyo ariko zabanje kwemeza niba uyu mushinga ari mwiza.

Aha hakaba hibazwa niba iyi mishinga abantu basabwa gutanga ngo ibe yabasha kubona inguzanyo ku buryo bworoshye cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, izabasha guhabwa inguzanyo cyane ko n’imwe mu ya mbere itahawe inguzanyo nk’uko byasabwaga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka