Mu ishoramari Rwiyemezamirimo agomba gutandukana na nyir’urugo-Abakiriya ba Duterimbere

Bamwe bu bakiliya ba Duterimbere IFM Ltd bo mu Karere ka Huye baratangaza ko basanze kuba rwiyemezamirimo bigomba gutandukana no kuba nyir’urugo, bivuze ko iyo umuntu yiyemeje gukora imirimo imubyarira inyungu agomba gutandukanya amafaranga ava muri iyo mirimo n’ayo akoresha mu rugo, kugira ngo abashe kumenya niba yunguka cyangwa ahomba.

Babivuze nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu ku ishoramari ryunguka "Nshorenunguke" bagiriwe guhera ku itariki ya 15 Mata.

Nyuma yo guhugurwa ku ishoramari ngo ntibazongera kuvunga amafaranga akoreshwa mu rugo n'aturuka ku bikorwa bindi bibinjiriza amafaranga.
Nyuma yo guhugurwa ku ishoramari ngo ntibazongera kuvunga amafaranga akoreshwa mu rugo n’aturuka ku bikorwa bindi bibinjiriza amafaranga.

Marie Louise Mukabakina w’i Shyembe ho mu Murenge wa Maraba, ubusanzwe ni umwarimukazi ariko akora n’ubucuruzi bwa kantine (cantine) ku ruhande.

Avuga ko nyuma yo kwiga ibijyanye n’ishoramari atazongera kuvanga amafaranga akura mu mushahara n’ava mu bucuruzi.

Agira ati “Nkatwe tuba dufite umushahara, hari igihe ukora, wabona ibicuruzwa bigiye gushiramo ukazana ibindi wifashishije umushahara. Ntabwo nitaga ku kumenya igihombo n’inyungu nagize.”

Guhera ubu ngo agiye gutandukanya “Nshorenunguke ye” n’ibindi bintu bimuzanira amafaranga ku ruhande.

Emmanuel Muragijimana w’ i Shanga na ho ho mu Murenge wa Maraba, we ubusanzwe ni umuhinzi. Na we yafashe ingamba nshya mu mikorere.

Agira ati “Ubundi nakoreraga mu kavuyo. Niba natishije umurima simenye ibyo nkuyemo n’ibyo nashoye.”

Ngo agiye kuba rwiyemezamirimo anabitoze abaturanyi be, cyane ko asanzwe ari n’umufashamyumvire mu by’ubuhinzi. Ati “nzabigisha uburyo umuntu akora atari mu kajagari, kubera ko abahinzi usanga akenshi dukorera mu kajagari.”

Cecile Nyiraneza w’ahitwa mu Irango ho mu Murenge wa Mukura, we yari asanzwe acuruza imbuto ku nguzanyo za Duterimbere mu isoko ryo mu mujyi wa Butare, aza kubihagarika kubera kubaka isoko rishyashya byatumye abura ikibanza cyo kongera gukoreramo.

Yiyemeje gusubira mu bucuruzi, ariko n’ubuhinzi yari asigaye akora noneho akabukora yandika, akamenya igishoro n’inyungu yabikuyemo.

Agira ati “nasaruraga nkarunda hariya simenye ngo nashoye ibi, nungutse ibi. Simbare ngo nariye ibihe, nzigamye ibihe. Nta mibare nakoreshaga. Guhera ubu buri cyose nzagiha imbonerahamwe yacyo.”

Ibi ngo bizatuma abasha kumenya ko yahombye n’icyamuteye igihombo kugira ngo ubutaha acyirinde.

Marie Claire Umugwaneza ushinzwe ubukangurambaga no kwamamaza ibikorwa bya Duterimbere, avuga ko amahugurwa nk’aya bayakorera abakiriya babo ndetse n’abo babona bashobora kubabera abakiriya, kuva ikigo cy’imari Duterimbere cyashingwa mu mwaka wa 2004. Ngo bamaze guhugura abarenze ibihumbi 10.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka