Kicukiro: Batashye inyubako y’ubucuruzi yuzuye itwaye Miliyari 25 Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako, batashye inyubako yazamuwe ahahoze Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro. Yitwa Silverback Mall ikazakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibiro.

Yuzuye mu myaka itatu n’igice itwaye Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda. Nkurikiye Yves ni umwe muri ba nyiri iyo nyubako unabahagarariye. Yavuze ko izaba irimo ibicuruzwa bitandukanye, ariko hashobora no kujyamo ibiro, resitora, utubari ndetse n’imyidagaduro.

Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 30, ahakodeshwa hakaba hari ku buso bwa metero kare ibihumbi 26. Ni inyubako igeretse kane ujya hejuru ari na ho hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, ikaba igeretse inshuro ebyiri ujya munsi (cave) ahagenewe ibinyabiziga (parking).

Batambagijwe aho iyi nyubako iherereye
Batambagijwe aho iyi nyubako iherereye

Nkurikiye avuga ko bishyize hamwe ari abantu bane. Bafite company yitwa Superman Estates yo gushora imari mu bintu by’amazu. Barubaka bagashyiramo ibisabwa byose, hanyuma bagakodesha.

Abayubatse bavuga ko bemeye gushora ayo mafaranga muri ibyo bikorwa kuko bizeye umutekano n’icyerekezo u Rwanda rufite, nk’uko Nkurikiye yabisobanuye.

Ati “Ntabwo nk’umucuruzi wafata umwanzuro wo gushora Miliyari 25 mu gikorwa nk’iki utizeye umutekno w’aho igikorwa urimo kugishyira, utizeye ubuyobozi, kuko kuyagaruza biba bizasaba imyaka myinshi. Turashima ubuyobozi kuko umutekano uhari ni wo udutera umwete wo gushora mu bikorwa nk’ibi, kandi tuba dushaka kubaka Igihugu cyacu”

Naho ku kijyanye no kuba bizeye abakiriya, dore ko hari inyubako nk’izi zindi zazamuwe mu bihe bishize ariko ntiihite zibona abakiriya, Nkurikiye yavuze ko abaza gukoreramo babaha igihe cyo kubanza gukoreramo ku buntu batishyura kugira ngo babanze bamenyereze ibikorwa byabo.

Yves Nkurikiye (wambaye indorerwamo) ni umwe muri ba nyiri iyi nyubako. Yari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange mu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro
Yves Nkurikiye (wambaye indorerwamo) ni umwe muri ba nyiri iyi nyubako. Yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange mu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko iyi nyubako ari kimwe mu bikorwa bishimira mu gihe nk’iki cyo kwizihiza #Kwibohora28 kuko kigaragaza iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we yavuze ko kuba abashoramari bubaka ibikorwa nk’ibi, ari umusaruro w’imiyoborere myiza.

Yabashimiye kuba barahisemo kuza gushora imari muri Kicukiro, cyane ko banahaye abaturage bo muri ako Karere akazi mu kuyubaka.

Ati “Iki gikorwa twagishimye nk’ubuyobozi. Birakomeza kongerera agaciro umujyi wacu, by’umwihariko Kicukiro turakomeza kubyungukiramo.”

Ni inyubako iri iruhande rw’umuhanda munini ugerekeranye wa Kicukiro uherutse kuvugururwa uva i Kigali werekeza i Bugesera, na byo bikaba ari ibikorwa byuzuzanya kandi byorohereza abayicururizamo n’abaza kuyihahiramo.

Mu bindi bikorwa batashye muri Kicukiro muri iki gihe u Rwanda rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28, harimo ibiraro byo mu kirere bihuza abaturage ba Kicukiro na Nyarugenge.

Hari n’Imidugudu y’icyitegererezo harimo nk’uwa Busanza, ibiro by’Akagari ka Kigarama, isoko ryuzuye mu Murenge wa Masaka, umuhanda wa RSB – Byimana uhuza Kagarama na Niboye, amavuriro mato, gusezeranya mu mategeko imiryango ibarirwa muri 500 yabanaga itarasezeranye, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka