CIMERWA irishimira inyungu yabonye mu gice cy’umwaka w’imari

Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima, buratangaza ko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imari, ni ukuvuga mu mezi atandatu yarangiye tariki 31 Werurwe 2022, urwo ruganda rwacuruje Miliyari 44 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo inyongera ya 45% bagereranyije n’ayo bacuruje mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

CIMERWA Plc yishimira ko ubucuruzi bwabo bukomeje kwaguka
CIMERWA Plc yishimira ko ubucuruzi bwabo bukomeje kwaguka

CIMERWA kandi ivuga ko muri ayo mezi atandatu yabonyemo inyungu ya Miliyari 5,2 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibi bikagaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije ibarirwa hejuru ya 414%, kuko mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje bari babonye inyungu ya Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

CIMERWA ivuga ko n’ubwo bahuye n’ingaruka zatewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’icyorezo cya COVID-19, hari icyizere ko iyi nyongera izakomeza kuzamuka no mu kindi gice cy’umwaka w’imari gisigaye (ni ukuvuga amezi atandatu azarangira tariki 30 Nzeri 2022), nk’uko John Bugunya ushinzwe imari muri CIMERWA (Chief Finance Officer) yabisobanuye.

John Bugunya ushinzwe imari muri CIMERWA
John Bugunya ushinzwe imari muri CIMERWA

Ubuyobozi bwa CIMERWA Plc buvuga ko kuri ubu bwateje imbere imikorere y’uruganda bushingiye kuri iyo nyungu, bahemba neza abakozi, ndetse bagabanya amafaranga batangaga mu kugura ibyo bakeneraga mu mikorere yabo ya buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei, avuga kuri uko kuzamuka mu mikorere, ndetse n’ibyo bateganya kugira ngo badasubira inyuma, yagize ati “Isoko ririmo kwaguka, kandi duhagaze neza ndetse twiteguye kubyaza umusaruro amahirwe akomeje kuribonekamo. Twishimiye kuba twarongereye ibyo twohereza mu mahanga, ndetse n’ibyo ducuruza mu Rwanda bikaba byariyongereye ahanini bigendanye n’imishinga minini y’ubwubatsi Igihugu kigenda kigeraho. Dufite icyizere ko ahazaza ari heza n’ubwo imbogamizi mu mikorere zitabura.”

Ubuyobozi bwa CIMERWA Plc buvuga ko mu mikorere y’abakozi babwo bazirikana ko kugira ubuzima bwiza ari byo bituma bagera ku musaruro ushimishije, iyo ikaba ari yo mpamvu na bo bubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Abakozi b’urwo ruganda ndetse n’abandi bagira aho bahurira na rwo ngo barikingije nibura inkingo ebyiri, kandi n’imibare y’abamaze kwitabira gufata urukingo rushimangira ngo iri hejuru.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei
Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei

Ubuyobozi bwa CIMERWA bwizeza abakiriya n’abanyamigabane ko buzakomeza guharanira iterambere, no guteza imbere u Rwanda by’umwihariko, bushingiye ku guhuriza hamwe imikorere, ubuhanga n’ubwitange bw’abakozi ndetse n’abayobozi bashoboye, babishyigikiwemo n’abafatanyabikorwa babo.

Uruganda rwa CIMERWA rwatangiye mu 1984, rukaba rwaramaze imyaka ibarirwa muri 30 ari rwo rwonyine rubarizwa mu Rwanda rukora sima yafashije mu kubaka byinshi mu bikorwa remezo biboneka mu Gihugu.

CIMERWA ivuga ko inyungu ibona itayiharira yonyine, ahubwo ko igira n’amafaranga itanga mu guteza imbere igihugu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Nzeri 2021, CIMERWA igaragaza ko yakoresheje asaga miliyoni Magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatuye mu bice bya Bugarama i Rusizi aho urwo ruganda rukorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka