Bwira: Akorera ibihumbi 150 ku kwezi kubera gusharija za terefone na batiri

Umusore witwa Bimenyimana Jean Paul wo mu murenge wa Bwira, mu karere ka Ngororero avuga ko atunzwe no gusharija za terefoni ndetse n’amabatiri abika umuriro yifashishwa n’abantu biganjemo urubyiruko mu gucuranga amaradiyo.

Kuba nta mashanyarazi yari yagera muri uyu murenge wa Bwira nyamara hari benshi bakoresha amaterefoni, nibyo bwatumye uyu musore akora umushinga wo kubaha umuriro yifashishije akamashini gatanga amashanyarazi kazwi ku izina rya moteri (generator).

Bimenyimana avuga ko aka kazi gatuma yiha umushahara byibura w’amafaranga ibihumbi 150 buri kwezi.

Bimenyimana akoresha moteri ashyira umuriro muri telefone na batiri.
Bimenyimana akoresha moteri ashyira umuriro muri telefone na batiri.

Agitangira aka kazi amazemo hafi umwaka ngo yari afite impungenge ko azahomba ariko kubona aho basharija terefoni byatumye abaturage benshi bazigura bityo abakiriya bariyongera.

Uyu musore agira iminsi agenda akorera ahantu hahurirwa n’abantu benshi nk’ahari amazu y’ubucuruzi n’amasoko. Gushyira umuriro muri terefoni 1 ngo aca amafaranga 100 naho batiri nini ibika umuriro agaca 300.

Akomeza avuga ko n’ubwo hari gahunda ya Leta yo kuzana amashanyarazi muri uyu murenge atazabura isoko kuko bitazoroha ko umuriro uzagera hose icyarimwe bitewe n’imiturire y’abaturage kuko usanga hari abatarashishikarira kujya mu midugudu.

Akoresha ibikoresho yimukana iyo agiye gukorera ahateraniye abantu benshi.
Akoresha ibikoresho yimukana iyo agiye gukorera ahateraniye abantu benshi.

Bimenyimana akomeza avuga ko ubwo bizaba bitagishoboka ko akora aka kazi azashaka ikindi akora adahuriyeho n’abandi kuko ngo yafungutse mu mutwe akaba abasha gutekereza icyamuteza imbere. Ubu ngo yatangiye kubaka inzu yo guturamo abikesha aka kazi ke.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi nibyo bita kwihangura imirimo kandi iyo ukuye amaboko mu mifuka ntakikubuza gutera imbere

bwira yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

150. 000 ku kwezi ni umusahahara w’umuntu warangije kaminuza ariko iyo agize amahirwe akabona akazi. uruya musore abere bagenzi be urugero. hari abanairwa kwihangira imirimo bagahitamo kwishora mu bibyabwenge n’ubujura.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka