Bugesera: Mobisol ije kunganira EWSA gutanga amashanyarazi

Mu karere ka Bugesera hatangiye ikigo gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Mobisol Rwanda Limited kikaba kije kunganira EWSA mu gutanga amashanyarazi.

Kannika Thaimai ukuriye Mobisol Rwanda Limited, yavuze ko mu gihe gito iki kigo gitangiye gukora, ingo zigera ku ijana zagejejweho amashanyarazi.

Yagize ati “tuje kunganira EWSA, ikigo cya Leta gitanga ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Twe tuzanye uburyo bushya bubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi. Ubu tumaze amezi hafi atatu tukaba tumaze guha ingufu z’amashanyarazi ingo zirenga ijana”.

Mutangana Emmanuel ushinzwe abafatabuguzi, yavuze ko hari urutonde runini rwabifuza kugezwaho izo ngufu. Ati “Abagera kuri magana inani bamaze kwiyandikisha kugira ngo aya mashanyarazi ava ku mirasire y’izuba abagereho”.

Avuga ko umuturage ushaka ifatabuguzi afite gutoranya mu buryo bune buhari ubukwiranye n’ubushobozi bwe, noneho akaba yariha icya rimwe ibikoresho bitanga umuriro ari byo pano yakira ingufu zituruka ku zuba, icyuma kigenzura imirasire y’izuba, bateri, ampure, itara rigendanwa n’igikoresho cyo gusharija telefone igendanwa.

“iyi sosiyete yorohereza abaturage ku ifatabuguzi. Bariha ibyo bikoresho byose mu myaka itatu kandi hagakurikiranwa isanwa, cyangwa ihindurwa ryabyo ku buntu. Nyuma y’icyo gihe cyo kuriha, umufatabuguzi yegukana burundu ibyo bikoresho biramba kugera ku myaka makumyabiri. Hehe no kongera kuriha amashanyarazi”.

Umuyobozi wa Mobisol Rwanda yerekana uko ibyo bikoresho bikora.
Umuyobozi wa Mobisol Rwanda yerekana uko ibyo bikoresho bikora.

Umufatabuguzi aheruka abona ibikoresho bye ubundi akajya yishyura abicishije muri serivisi ya Mobile Money ya MTN buri kwezi kugeza arangirije ideni rye.

Iyo umuturage abishoboye akishyura icyarimwe ayo mashanyarazi agabanyirizwa igiciro kugera kuri 25%. Ibikoresho bitanga watt 200 umuntu ashobora kubyishyura icyarimwe hagati ya amafaranga 968,320 na 1.249,520 bitewe n’amatara y’inyongera acana agera kuri 200.

Ucana watt 120 ariha hagati y’amafaranga 709,120 na 842,320 Frw aho ashobora gucana amatara agera ku icumi. Igiciro cya Watti 80 cyo urugo rwemerewe gucana amatara agera kuri atandatu, umufatabuguzi ashobora kuriha hagati y’ibihumbi 528,800 na 602.800.

Hari kandi uburyo bwo gucana Watt 30 gusa umufatabuguzi akaba atarenza amatara atatu kubera ubushobozi bw’ibi bikoresho akaba yariha amafaranga 213,340.

Mutangana Emmanuel ushinzwe abafatabuguzi avuga ko utabashije kwishyura icyarimwe yishyura mu mezi 36. Buri kwezi umufatabuguzi yariha amafaranga 25200, 18400, 13680 na 5520 bitewe n’inguzanyo yahawe.

Mobisol Rwanda Limited ni sosiyete yo mu Budage ariko ikorera ibikoresho byose mu Bushinwa. Yizeye ko mu minsi mike abafatabuguzi bayo baziyongera cyane mu ma santeri ya Bugesera. Ifite ibyicaro ahitwa Musenyi, Kanazi, Juru, Nyarugenge, Ngeruka, Mayange na Murama.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyiza kuba mwaratekereje ko mobisol ibaho, ni huye turayikeneye mbemereye kuyikorera marketing. Murakoze

Umutesi claudine yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

waw! service zanyu turazishimira pe ariko nk’ ufite ubumenyi kuri solor system yabageraraho ute!

muvunyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

ibikorwa bya mobisol ni indashyikirwa mu bugesera

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

wawo, iyi company ije ikenewe ni byiza ko yakwagura amarembo ikagera no mu byaro byose byigihugu cyane cyane ahagaragara ko umuriro wa EWSA ugoranye kugera

uwase ange yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

Iyi company ije ikenewe cyane ni igerageze kwagura amarembo igere nu mu byaro byose byigihugu cyane cyane ahagaragara ko umuriro wa EWSA uzatinda kugera

uwase ange yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka