Bugesera: Abashoramari bo muri Turukiya baje kureba aho bashora imari
Itsinda ry’abashoramari umunani baturuka mu gihugu cya Turukiya bagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi 2015 bagamije kureba aho bashora imari.
Aba bashoramari bahagarariye abanyenganda bo mu Mujyi wa Manisa bafite inganda mu gice cya Manisa Organised Industrial Zone bifuje kureba ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi bw’inyama maze bajyanwa mu ishyamba rya Gako ahateganywa gushyirwa urwuri hangana na hegitari ibihumbi 3001.
Dr. Rutagwenda Theonege yeretse abo bashoramari umushinga w’ibagiro ry’inyama urimo kubakwa mu ishyamba rya Gako n’inkeragutabara, babwirwa uko uteye ndetse n’uburyo bashaka ko uzaba umeze.
Mu magambo make uyoboye iryo tsinda ryabo bashoramari Sait C. Turek akaba anakuriye inama y’ubutegetsi y’abashoramari bo muri Manisa Organised Industrial Zone yavuze ko bakomeje ibiganiro na bagenzi babo ku buryo bashobora kuzana byinshi mu byo bakorera iwabo, bikanakorerwa mu Rwanda.
Urugendo rw’aba bashoramari bakaba barukomereje mu Karere ka Ngoma n’aka Rwamagana aho na ho bareba bimwe mu bikorwa bashoramo imari.
Andi mafoto abashoramari ba Turukiya bari mu Bugesera kureba aho bashora imari
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birashimishije cyane.Abanya Bugesera.Tuzahugukira ndestenigihugu