BK Group Plc yungutse miliyari 36.7 Frw kugera muri Nzeri 2021

Ikigo cy’ishoramari BK Group Plc gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021, ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 700 (ahwanye na miliyoni 36 n’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika).

Mu kiganiro Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, bwagaragaje ko iyi nyungu yabonetse mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021 (Guhera Mutarama kugera muri Nzeri) nyuma y’umusoro, iyi nyungu iruta iyabonetse mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2020 ku ijanisha rya 33%.

Mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2020 (ibihembwe bitatu byabanje muri uwo mwaka), BK Group yabonye inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 27 na miliyoni 600.

Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa BK Group mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu
Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa BK Group mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

BK Group ikomeza igaragaza ko igeze ku mutungo shingiro (assets) ungana na tiriyari (Trillion) na Miliyali maganatanu mirongo ine n’ umunani 1,548 mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 2021, ukaba ari inyongera iruta iyabonetse mu mpera ya Nzeri y’umwaka 2020 ku ijanisha rya 28.5%.

Banki ya Kigali ubwayo ivuga ko yahaye serivisi abakiliya bato bagera ku bihumbi 361,585 hamwe n’ibigo cyangwa amashyirahamwe 27,117, bagannye amashami yayo 68 ari hirya no hino mu gihugu cyangwa abakorana na yo mugutanga serivise (agents) 3,044.

Abakiliya ba Banki ya Kigali babasha kandi kubitsa no kubikuza bakoresheje imashini za ATM zigera kuri 96, hamwe no guhahira ibintu bitandukanye ku bacuruzi hakoreshejwe utumashini twa POS tugera kuri 2,553 twakira amakarita ya Visa&MasterCard.

Umuyobozi muri BK Group ushinzwe Imari, Natalie Mpaka yasobanuye uko iki kigo cyungutse
Umuyobozi muri BK Group ushinzwe Imari, Natalie Mpaka yasobanuye uko iki kigo cyungutse

Banki ya Kigali kandi yatangaje ko muri ayo mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021 yatanze inguzanyo ku bakiriya bayo ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 989.

Amafaranga abanyamigabane bashyize muri BK Capital kugera muri Nzeri 2021 na yo yageze kuri miliyari 278, akaba yariyongereye ku rugero rwa 16.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cyo muri 2020.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi, avuga ko BK Group Plc yungutse ku buryo bukomeye mu gihembwe cya gatatu cya 2021 ndetse no mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2021 muri rusange, kuko inyungu yose yagiye igera ku mibarwa ibiri y’amamiliyari y’amafaranga.

Umukuru w'Inama y'ubutegetsi ya BK, Mark Holtzman na we ari mu batangaje ko bishimiye urwunguko iki kigo kigenda kigeraho
Umukuru w’Inama y’ubutegetsi ya BK, Mark Holtzman na we ari mu batangaje ko bishimiye urwunguko iki kigo kigenda kigeraho

Dr Karusisi avuga ko BK ikomeje gukorana ubushishozi no gukosora imikorere yaba ikigaragaramo inenge.

Yakomeje agira ati “Turabona ubukungu bukomeje kwiyongera muri uyu mwaka, bikaba bitanga icyizere ko umwaka wa 2022 uzaba mwiza, ushyigikiwe n’ikoreshwa ry’ibikorwaremezo, kwiyongera kw’ibintu bitunganywa hamwe n’urwego rwa serivisi rugenda ruzahuka uko icyorezo kigenda gishira”.

Dr Karusisi avuga ko bishimiye kubona ubuziranenge mu iterambere ry’umutungo w’Ikigo BK Group, bigatanga icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2021 uzarangira hari imikorere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri iyi nyungu,BK nishakemo abakozi 2 gusa ibashyire I Kayonza.Hari service mbi pe.Bikabije.Abakiriya ni benshi abakozi ni bake.Mwikwirata inyungu Leta iduhemba imishahara ntitugereho ngo mwagize akazi kenshi.Nimubahe abakozi badufashe abahari bakora neza ariko ntibakemura byose.Kigalitoday.com ntimunyonge iyi msg.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka