Amajyepfo: Abikorera bahize kwishyira hamwe bakazamura intara yabo isanzwe ikennye kurusha izindi

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo batangaza ko bagambiriye kwishyira hamwe kugira ngo bayizamure ive mu bukene, dore ko ari yo ikennye cyane kurusha izindi mu Rwanda.

Ibi babitangaje ku wa mbere tariki ya 09/03/2015 ubwo basozaga itorero ry’imbaturabukungu rigizwe n’abikorera 423 ryari rimaze icyumweru ribera i Nkumba mu Karere ka Burera.

Ibarura rusange ry’imibereho y’ingo (EICV) ryo muri 2011 ryagaragaje ko intara y’amajyepfo ariyo ikennye kurusha izindi. Abaturage 56,5% bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe abakene cyane bari 31.1% by’abatuye intara y’Amajyepfo bose.

Abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo bahigiye kwishyira hamwe bagamije gukura intara yabo mu bukene.
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bahigiye kwishyira hamwe bagamije gukura intara yabo mu bukene.

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko icya mbere kizatuma ubukungu bw’intara yabo buzamuka ari uko bazishyira hamwe aho kuba ba nyamwigendaho.

Jean Bosco Bihira, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko umwe mu mihigo biyemeje ari uko muri uko kwishyira hamwe bateganya gukora imishinga minini ishingiye ku nganda bakabyaza amahirwe ari muri iyo ntara umusaruro; harimo ubuhinzi n’ubworozi kandi bakongera ibyo bohereza mu mahanga.

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko afatanyije n’abikorera bo mu ntara ayoboye bazakomeza kuzamura ibijyanye n’ubuhinzi begera abahinzi bato.

Guverineri Munyantwali avuga ko batangiye guteza imbere ibijyanye n'inganda ndetse n'ibyoherezwa hanze.
Guverineri Munyantwali avuga ko batangiye guteza imbere ibijyanye n’inganda ndetse n’ibyoherezwa hanze.

Kongerera agaciro igihingwa cya avoka

Usibye abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bishyize hamwe bagahinga ibihumyo, bakabyumisha, bakabishyira mu dusanduku twabugenewe bakajya kubicuruza hanze y’u Rwanda, Guverineri Munyantwali avuga ko n’igihingwa cya avoka cyera cyane muri iyo ntara bazacyongerera agaciro kandi kikazamura abagihinga.

Agira ati “Murazi avoka zo mu majyepfo ukuntu zizwi ntabwo zikwiye kuba izo kuvangwa n’ibishyimbo gusa! Zikwiye kuba izikorwamo amavuta anatuma ahubwo na ya yandi dutumiza agabanuka, ahubwo tukayajyana hanze kuko amavuta ya Avoka afite agaciro gakomeye. Twanazifunga tukazohereza mu mahanga”.

Akomeza avuga ko nk’abikorera bo mu Karere ka Gisagara bagiye kubaka uruganda “rukora imitobe, rukora inzagwa, inzagwa zizasora atari bya bikangwari”.

Guverineri Munyantwali avuga ko iyo mishinga yose ndetse n’indi izatekerezwa izafasha abaturage muri rusange kuva mu bukene, kuva ku muhinzi kugera k’uwongerera agaciro umusaruro w’uwo muhinzi.

Minisitiri Kanimba asaba abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo kugendera kuri gahunda y'imbaturabukungu.
Minisitiri Kanimba asaba abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo kugendera kuri gahunda y’imbaturabukungu.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, asaba abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo kuzamura ubukungu bw’iyo ntara, bagendeye kuri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) u Rwanda rwihaye.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka ku kigero cya 11,5% kandi abikorera basabwa kugira uruhare runini muri iyo gahunda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri aba ndabashyigikiye 100% kwihsyira nibyo bizageza igihugu cyacu aho duashaka ko kigera kandi nibyo duhora dukangurirwa na President wacu Paul Kagame gushyira hamwe ni ukwihesha agaciro kandi nukuri bazabigerho ubwo babitekereje barabigeraho rwose , barashyigikiye nubuyobozi bwiza bitoreye , vive vive Rwanda yacu

kantarama yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ibi bahize byo kuzamura imibereho y’abatuye intara ndetse n’igihugu muri rusange

rugege yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka