Akarere ka Rubavu n’abikorera basinyanye amasezerano yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi Rubavu Investment Company Ltd yo kurangiza kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu gihe cy’amezi atandatu.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy'ubutabazi
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

Ayo masezerano avuga ko iki kigo cyeguriwe isoko nikiramuka kitarangije kubaka iri soko mu mezi atandatu nta mpamvu igaragara yatanzwe, amasezerano azahita aseswa. Ayo masezerano kandi ateganya ko iki kigo nyuma yo kubaka inyubako yari yaratangijwe n’Akarere kizahita cyubaka indi nyubako izafasha abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi kubona aho bakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wasinye amasezerano, yizeza abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza kandi ibikorwa byo kuvugurura umujyi bigashyirwa mu bikorwa.

Agira ati « Hari abagiye kuryubaka ariko hari n’abifuza kubona aho bakorera, icyo tubabwira ni uko dufite icyizere ko mu mezi atandatu bazabona aho gukorera hameze neza ndetse nyuma yo kubaka iyi nyubako isanzwe bakubaka n’igice cya kabiri, ni ibikorwa bizahindura byinshi haba mu gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kimwe no gukangura abafite ubushobozi kwitabira imishinga yo kubaka no kwitabira imishinga minini. »

Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2 na miliyoni 700 nk’uko biri mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Rubavu kavuga ko kazakomeza kugenzura ibikorwa byo kubaka iri soko kugira ngo harebwe ko ryujuje ubuziranenge.

Ikindi cyiciro cya kabiri ni ahari isoko riri gukorerwamo hagomba kongerwa hakubakwa inyubako izatwara amafaranga menshi bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rubavu Investment Company buvuga ko kuva amasezerano akozwe, abanyamigabane bagiye gutanga amafaranga ibikorwa byo kubaka bigatangira.

Twagirayezu Pierre Celestin, umuyobozi wa Rubavu Investment Company, atanga icyizere ku bahanze amaso iri soko rya Gisenyi ko rigiye kubakwa kandi n’abandi bashaka kubagana bakaba bakwinjiramo bagafatanya.

Isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

Imirimo yo kubaka iri soko yari yaradindiye
Imirimo yo kubaka iri soko yari yaradindiye

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA Ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300 FRW, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

Icyakora iki cyemezo nticyashimishije Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze ku wa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere yari igizwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere Bahame Hassan, uwari Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Buntu Ezechiel, uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

Isoko ryahise rijya mu manza hagati y’Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y’Akarere, hakurikiraho inzira yo kurivana mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hagezweho icyiciro cyo kuryegurira abikorera bagatangira kuryubaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert na Twagirayezu Pierre Celestin ukuriye Rubavu Investment Company basinya amasezerano
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert na Twagirayezu Pierre Celestin ukuriye Rubavu Investment Company basinya amasezerano

Fiat Felin umwe mu baharaniye ko ryahabwa abikorera ba Rubavu ndetse bagakora n’inyigo yagendeweho mu kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga azakurwa mu banyamuryango b’ikigo cya KIVING gisaba umuntu kwishyura umugabane wa miliyoni 540, iki kigo akaba ari cyo gihuza abanyamuryango benshi bafite ubushobozi bukeya mu gihe Rubavu Investment Company Ltd kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane wa miliyoni 27.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n’abandi bikorera bagashyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

Kigali Today ivugana n’abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bakwiye kwegerwa bagatanga imigabane kugira ngo bazagire uruhare mu kurikoreramo.

Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba’’.

Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo kubaka isoko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bizahita bitangira.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akavuga ko abafite inyubako mu mujyi bagomba kwitegura kuvugurura inyubako zikajyana n’icyerekezo cy’umujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Irisoko ryabaye agatereranzamba tuzabishima umunsi ryafunguye imiryango naho inama zizakomeza kuba bahinduranye company zo kuyubaka byose bigende birangira ariko isoko ritarangira byose aho bipfira ni uko aho akrere kakagombye guhanga imirimo ugasagashishikariza uubyiruko kwihangira imirimo. ubundi akarere kagombye kwishakamo aba engeniyeri abubatsi kurwego rwose bagakorera akarere bakaba aribo bazajya bakora ibikorwa nkibyo ayo frw baba bagiye gutanga agasigara mwisanduku ya karere ...akarere kagomba kaba gafite committe planing yo gukora iterambere rya karere ndetse nokuzamura imibereho ya baturage bako byose biva muri committe planing ya karere utwo nitwo tuzi ubundi akarere kagombye guhanga ni soko rya rangira haka abo gaha akazibikazamura imibereho ya baturage bako.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka