Abashoramali bo mu gihugu cya Pologne bagaragaje inyota yo gushora imali mu buhinzi mu Rwanda

Mu gihe harimo gutegurwa ibiganiro bizaba muri Mata 2015 hagati y’u Rwanda n’abashomari bo mu gihugu cya Pologne, bamwe muri abo bashoramali bageze mu Rwanda kuri wa 11 Werurwe basuye Akarere ka Rubavu bagaragaza inyota yo gushora imali mu buhinzi bwo mu Rwanda.

Ngaramba Charles, uhagarariye igihugu cya Pologne mu Rwanda, avuga ko abashoramari bo mu gihugu cya Pologne baje mu Rwanda bazanye n’intumwa za rubanda kugira ngo barebe imikorere y’aho ariko hari icyizere ko hari abandi bashoramari bazaza kuhakorera.

Abashoramali bo muri Pologne banasuye umupaka w'u Rwanda na DRC.
Abashoramali bo muri Pologne banasuye umupaka w’u Rwanda na DRC.

Ngarambe aherekeje abadepite babiri n’abashoramari batatu bo mu gihugu cya Pologne basura Akarere ka Rubavu yavuze ko imwe mu mpmavu babazanye ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu, bagasura n’ikigo cyakira abaitandukanyije na FDLR bari Mutobo biri mu buryo bwo guhindura imitekerereze bafite ku Rwanda.

Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, intumwa z’abaturage mu gihugu cya zishimiye uburyo mu Rwanda hari umusaruro mwinshi uva mu buhinzi ukeneye kongererwa agaciro kugira ngo ushobore kumara igihe kinini no kugurishwa ku masoko mpuzamahanga.

Ngarambe Charles (uwa 2 uvuye ibumoso) n'intumwa z'u Rwanda na Pologne bemeranya ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imali kuko gikumira ruswa.
Ngarambe Charles (uwa 2 uvuye ibumoso) n’intumwa z’u Rwanda na Pologne bemeranya ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imali kuko gikumira ruswa.

Jerzy Pietrucha umwe mu bashoramari waje mu Rwanda avuga ko icyo yifuza guteza imbere ari umusaruro uva ku buhinzi bw’ibirayi, naho Depite Abraham Godson avuga ko igihugu cye cyafasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bukoresha kuvomera kuko butanga umusaruro mu bihe byose hatagendewe ku gihe cy’imvura.

Kubera umutekano mucye wabaye mu Burasirazuba bwa Kongo bamwe mu bashoramari n’abakerarugendo batinya Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’u Rwanda bukaba bushaka kubihindura bubereka ko nta kibazo Abanyarwanda bafitanye n’Abanyakongo haba mu bucuruzi n’imibanire ndetse n’umutekano urinzwe neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka