Abangirijwe n’ibiza ntiborohewe no kwishyura inguzanyo bafashe muri Banki

Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.

Imirima y'abahinzi b'icyayi iri mu byangijwe n'ibiza. Abahinzi bavuga ko ari cyo bakuragaho ubwishyu kikaba n'ingwate muri Banki
Imirima y’abahinzi b’icyayi iri mu byangijwe n’ibiza. Abahinzi bavuga ko ari cyo bakuragaho ubwishyu kikaba n’ingwate muri Banki

Abaturage bo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero bangirijwe n’ibiza, bashyizwe mu nkambi kugira ngo bashobore gufashwa no kwimurwa aho bari batuye kubera Ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya.

Bamwe mu bari bafite ingwate bashyize muri banki bavuga ko bahangayikishijwe naho bazakura ubwishyu nyuma y’uko imitungo yabo yangijwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya.

Ntirugaya Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu avuga ko imirima y’icyayi yarengewe n’amazi kandi ari ho yakuraga amafaranga ndetse uwo murima ni wo yari yaratanzemo ingwate.

Agira ati “Baduhaga inguzanyo kubera ko turi abahinzi b’icyayi kandi imirima yacu ikaba ingwate. Ubu hegitare zirenga icumi zaragiye kandi bamwe ntibazi aho bazakura ubwishyu.”

Ntirugaya avuga ko muri SACCO y’abahinzi b’icyayi yari yafashe ibihumbi 600 ariko umurima w’icyayi yari afite warengewe n’amazi atararangiza kwishyura, akibaza uburyo azabasha kwishyura inguzanyo yasabye.

Agira ati “Ubwoba dufite ni uko imirima yacu izatezwa cyamunara kubera ibiza tutihamagariye.”

Niyomugabe Felix, umuyobozi muri SACCO y’abahinzi b’icyayi kijyanwa mu ruganda rwa Pfunda, avuga ko bahangayikishijwe n’uburyo inguzanyo batanze izagaruzwa kuko bafite inguzanyo ibarirwa hagati ya Miliyoni 25 na 40 bahaye abahinzi kandi benshi icyayi bari basanzwe bakuramo ubwishyu cyangijwe n’ibiza.

Niyomugabe avuga ko abahinzi bamaze kubagezaho ikibazo cyo kudashobora kubona ubwishyu bagera kuri 40 kandi umubare ushobora kwiyongera kuko hari abatarabageraho.

Agira ati “Tumenya ikibazo iyo nyiracyo atugezeho. Abamaze kukigaragaza babarirwa muri 40 ariko ushobora gusanga hari abandi bazigaragaza, icyo dutekereza gukora ni ukuganira, hakarebwa icyakorwa binyuze mu biganiro.”

Niyomugabe avuga ko batazi icyo bazakora nka SACCO, icyakora ngo bazaganira n’abafashe inguzanyo harebwe niba nta handi hakurwa ubwishyu.

Nubwo abahinzi b’icyayi ari bo bagaragaje izi mpungenge, hari amazu menshi yangijwe n’umugezi wa Sebeya kandi amwe yari yaratanzwemo ingwate muri Banki andi akaba yakodeshwaga hakaboneka ubwishyu bw’inguzanyo zatanzwe.

Bamwe mu bayobozi b’amabanki bavuganye na Kigali Today mu Karere ka Rubavu, batangaje ko inguanyo y’umuntu ari ibanga kandi bazagenda baganira n’abazifashe hakarebwa uburyo bwo kwishyura.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko iki kibazo kizaganirwaho hagati y’abatanze inguzanyo n’abazifashe, mu gihe Akarere gahanganye no gufasha abahuye n’ibiza harebwa uko babonerwa amacumbi n’ibibatunga mu gihe batarashobora gusubira mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka