Rubavu: Isoko rya Gisenyi rigiye kuzuzwa nyuma y’igihe ryarahagaze

Nyuma y’imyaka ibiri isoko rya Kijyambere rya Gisenyi risubitswe kubaka, Akarere ka Rubavu gatangaza ko ryamaze kwegurirwa abikorera bagomba kuryubaka mu mezi atandatu rigakorerwamo.

N’ubwo Akarere ka Rubavu kera imyaka itandukanye ntibibuza abatuye umujyi wa Gisenyi kugira ubuzima buhenze kubera ibiciro bihora hejuru kuko abacuruzi ari bake bitewe n’isoko bakoreramo, aho usanga abacuruza amashaza ari abantu babiri bashyiraho igiciro bashaka.

Kutagira umwanya wo gucururizamo bituma abacuruza ku dutaro no ku mihanda biyongera, nyamara isoko ryari ryubatswe n’akarere rifite imyanya myinshi ku buryo abacuruzi baziyongera ndetse n’abaguzi ntibahendwe bitewe n’uko igicuruzwa gifitwe n’umuntu umwe.

Iri soko ryeguriwe abikorera bagomba kuryuzuza mu gihe gito rigakoreshwa.
Iri soko ryeguriwe abikorera bagomba kuryuzuza mu gihe gito rigakoreshwa.

Kigali today iganira n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu, Buntu Nsengiyumva Ezechiel, avuga ko isoko ryagurishijwe amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 300 mu gihe akarere kari kamaze kuritangaho miliyari imwe na miliyoni ijana.

Buntu avuga ko isoko ryeguriwe rwiyemezamirimo w’umunyarwanda witwa Abba akaba yarasabwe kuryuzuza mu gihe kitarenze amezi atandatu kugira ngo ritangire rikorerwemo, ndetse bimworohere kuba yashobora kwishyura akarere kuko atatanze amafaranga yose ahubwo ayanyuma azayishyura mu mpera z’umwaka wa 2015.

Buntu avuga ko isoko ryeguriwe abikorera kugira ngo amafaranga akarere kagomba kuritangaho azakoreshwe ibindi bikorwa by’amajyambere, ariko bibe n’umuco wo gutoza abanyarwanda kugira uruhare mu bikorwa remezo aho kubiharira leta gusa.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi imaze imyaka ibiri yarahagaze.
Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi imaze imyaka ibiri yarahagaze.

N’ubwo inyubako z’isoko zatwaye akayabo ka miliyari na miliyoni ijana ngo amafaranga azakoreshwa mu kurirangiza niyo menshi kuko azagera kuri miliyari 2, gusa akarere kavuga ko kazaba kamweguriye inyubako kagazakomeza gukurikirana ko uwaritsindiye ataryamira abaturage barikoreramo kimwe n’abarihahiramo.

Kuba iri soko ryari ritaruzura bituma Akarere ka Rubavu katagira aho abagenzi bategera imodoka kubera ahari isoko ubu hateganywa kuba ariho hazashyira ahategerwa imodoka. Ibi bituma akarere ka Rubavu kagendwa cyane katagira ahategerwa imodoka kuko ahahari ari ah’umuntu ku giti cye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ryari rimaze igihe barybaka ariko ndatekereza ko rirangiwe rikenewe cyane kandi rizafasha rubavu gutera imbere

sakindi yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

iyubakwa ryaryo ryihutishwe maze abacuruzi bakomeze babone aho bacurururiza maze iterambere ryabo rikomeze

vuvuzela yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka