MINICOM yamuritse umushinga w’isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamurikiye abikorera bo mu karere ka Burera umushinga w’isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Tariki 05/06/2013 ubwo François Kanimba, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yamurikaga uwo mushinga, yasabye abo bikorera kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, bishyira hamwe kugira ngo iryo soko rizubakwe.

Agira ati “Abacuruzi mugomba kwishyira hamwe mugashyiraho sosiyete y’ishoramari, muhuriyemo mugafatamo imigabane mukurikije ubushobozi bwa buri wese. Iyo Sosiyete niyo dusaba yuko rwose yafata iyo nshingano, ikoranye n’akarere na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kubaka iri soko.”

Isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika rigizwe n'inzu y'ubucuruzi y'amagorofa atatu, inzu yo kubikamo ibicuruzwa (stock), ndetse n'inyubako y'isoko ryo hanze risakaye.
Isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika rigizwe n’inzu y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubikamo ibicuruzwa (stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Akomeza abwira abo bacuruzi ko Leta izabafasha mu bindi bisigaye birimo kubagira inama, kubafasha mu gushaka amakuru ajyanye n’uko amasoko ateye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Minisitiri Kanimba abwira abikorera bo mu karere ka Burera ko igikorwa cyo kubaka isoko mpuzamahanga ku mupaka wa Cyanika cyagizwe icyabo mu rwego rw’ubufatanye kugira ngo iterambere mu Rwanda ryihute. Leta icyo yakoze ni ukukibategurira ubundi ikakibamurikira; nk’uko akomeza abisobanura.

Agira ati “Murabona Leta ifite ibintu byinshi igomba gukora: irubaka imihanda, irubaka amashuri, irubaka ibigo nderabuzima, ntabwo ari nayo igomba kubaka amazu y’ubucuruzi kandi dufite abacuruzi.”

Selling Point ya Cyanika niyo nzu igaragara y'ubucuruzi iri ku mupaka wa Cyanika.
Selling Point ya Cyanika niyo nzu igaragara y’ubucuruzi iri ku mupaka wa Cyanika.

Akomeza avuga ko ntawe uzaba uhejwe gucururiza muri iryo soko. Ngo kuba ryubatse ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ngo Abanya-Uganda nabo bifuza kuhashora imari, bakahacururiza ntibahejwe.

Kubakwa vuba

Abikorera batandukanye bo mu karere ka Burera bishimiye uwo mushinga w’iryo soko mpuzamahanga aho bavuga ko rizabazamurira ubukungu. Ngo niyo mpamvu bazakora ibishoboka kugira ngo ryubakwe vuba; nk’uko Muhabwazina Odette abisobanura.

Agira ati “…iri soko riraje, mu by’ukuri ni igisubizo. Natwe twiteguye ari ugukoresha amaboko ari ugukoresha amafaranga byose turabishoboye kuko mu by’ukuri ni nk’Imana idutabaye.”

Abikorera bo mu karere ka Burera bifuza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika ryakubakwa vuba.
Abikorera bo mu karere ka Burera bifuza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika ryakubakwa vuba.

Nta gihe nyacyo kizwi iryo soko rizatangira kubakirwa. Gusa Minisitiri Kanimba asaba abikorera bo mu karere ka Burera gufatanya kugira ngo iryo soko ritangire kubakwa vuba kuko ari umuhigo yahigiye imbere ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mbere y’uko iryo soko ryubakwa, abikorera bo mu karere ka Burera bahawe igihe kugira ngo basome neza uwo mushinga kugira ngo barebe niba hari ibigomba gukosorwamo.

Isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mpaka wa Cyanika, rizuzura ritwaye amafaranga arenga miliyari imwe. Rigizwe n’ibice bitatu by’ingezi aribyo inyubako y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubikamo ibicuruzwa (stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n'Abanyarwanda, Abagande, ndetse n'Abanyekongo.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, Abagande, ndetse n’Abanyekongo.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari, nayo itangiye gukorerwamo vuba ni “Selling Point”, ihurizwamo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abanya-Uganda baza mu Rwanda, ndetse n’Abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birumvikana ko Leta itadukorera byose iyi ni intango tugomba guheraho tukiteza imbere. Duhaguruke rero nti dutinde kuko ibikorwa remezo ni umusemburo w’ubukungu.

Jean yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Iki gitekerezo cya MINICOM nicyo gushyigikirwa.

MINICOM idusobanurire niba nabandi batari abaturage ba Burera bifuza gukorera ubucuruzi kuriya mupaka bafata imigabane muri uri mushinga wo kubaka ririya soko.

Thx

pachu yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka