Ikigo cy’imari Letshego ngo kizanye udushya no guteza imbere abikorera bato

Ikigo cy’imari cyitwa Letshego cy’abanya Botswana cyafunguye ishami mu Rwanda aho ngo kigiye kwibanda ku iterambere ry’abaturage bataragerwaho na serivisi z’imari, kandi bafatwa nk’abasuzuguritse.

Inyandiko y’iki kigo cy’imari igira iti: “N’ufite inkono (y’ibumba) iri gutwikirwa mu itanure turamushyigikira”, ndetse Umuyobozi w’iyo banki, Kungu Gatabaki yashimangiye icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko bagomba kugira ibintu n’indangagaciro byinshi bigenga ikigo cy’imari iciriritse (Microfinance), kugirango gifashe abantu benshi bakiri bato mu ishoramari.

Gatabaki yavuze ko Letshego izigisha kuzigama amafaranga make make kugeza umuntu abonye igishoro gifatika hamwe no kwerekera abantu uburyo bwo kuvumbura ibintu bishya mu ishoramari cyane cyane ku batuye icyaro, aho ngo izajya inatanga inguzanyo ziciriritse zo guteza imbere imishinga, abaturage badashyizweho amananiza n’inyungu y’ikirenga.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y'igihugu, Monique Nsanzabaganwa hamwe n'abayobozi ba Letshego group.
Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’igihugu, Monique Nsanzabaganwa hamwe n’abayobozi ba Letshego group.

Iki kigo cy’imari kivuga ko kizajya gitanga inguzanyo yo kwiyubakira inzu, iyo ku mushahara mu gihe umuntu atarahembwa, iyo kwiga n’iyo kugura ibikoresho byo mu nzu biramba.

Letshego kandi igaragaza ko izashingira ku buryo bw’ikoranabuhanga bwizewe bwo gutera igikumwe mu gihe umuntu abikuza amafaranga, ndetse abakiriya bayo bakazashyirirwaho uburyo buborohereza kubitsa, kubikuza, kugura no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe amakarita akorana n’ibyuma bya ATM, serivisi za mobile money na internet banking.

Uretse gutanga umusoro wo kubaka igihugu n’akazi ku bashomeri, iki kigo cy’imari ngo kizajya gisagura 1% ry’inyungu kibona mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, haba mu buvuzi bw’abana bato n’abakene, ndetse no guteza imbere uburezi.

Umuyobozi muri BNR n'uwa Letshego bafungura iki kigo cy'imari.
Umuyobozi muri BNR n’uwa Letshego bafungura iki kigo cy’imari.

Ibigo by’imari mu Rwanda birimo Letshego, bigirwa inama yo kugera ku baturage benshi bakibika amafaranga mu mahembe no mu myeko n’abatazi ibyo kuzigama; bisabwa kandi gufasha ibigo n’abantu bahora bataka ko babuze igishoro, kongerera ubushobozi abakozi babyo no kugira gahunda ihamye yo kugaruza inguzanyo bitanga, nk’uko Umuyobozi muri BNR, Nathan Gatera abishimangira.

Letshego ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, aribyo Botswana, Lesotho, Kenya, Mozambique, Namibia, Rwanda, Sudani y’epfo, Swaziland, Tanzania na Uganda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Hello, turabasuhuza turashimira uburyo letshego itangamo inguzanyo arko turanenga ko yaka ingwate ebyiri kudufaranga duke umukiriya aba yatse bizababuza abakiriya kdi bagasaba ingwate ya kabiri processus zigiye kurangira ngo abone amafaranga kdi aba amaze gushoramo menshi bityo mbona Ari amananiza bashyira kumukiriya kdi Ari inyungu zabo aba afite kubaha.thx

Macky yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

Hello, turabasuhuza turashimira uburyo letshego itangamo inguzanyo arko turanenga ko yaka ingwate ebyiri kudufaranga duke umukiriya aba yatse bizababuza abakiriya kdi bagasaba ingwate ya kabiri processus zigiye kurangira ngo abone amafaranga kdi aba amaze gushoramo menshi bityo mbona Ari amananiza bashyira kumukiriya kdi Ari inyungu zabo aba afite kubaha.thx

Macky yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

ibi ibigo by’imari nk;ibi ni byiza kuko bitanga inguzanyo ku banyarwanda maze bakiteza imbere bityo imibereho yacu iakzamuka

tanga yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Njyewe ndabashyigikiye, nabaye umukiriya wanyu mugikorera mu Kiyovu, nubu kandi turacyakorana neza nkunda ko mwihutisha services zanyu. Nimugera mu cyaro bizadushimisha kurushaho. courage!

vincent yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

ibigo by’imari nkibi ni byiza mu gihugu kuko bitanga inguzanyo ku banyarwanda bakabasha kwirwanaho mu mafaranga bagurijwe

tanga yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Gusa mugabanye inyungu muca ni ndende , mutange n’igihe kirekire cyo kwishyura kandi kidashingiye ku ma cheque y’abakiliya atazigamiwe musigarana , ahahamura abantu mu bitekerezo!!

Yves Kayira yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

“Letshego Rwanda Limited” ushobora guhamagara
cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa (+250) 788304077 cyangwa ukadusanga ku mashami yacu aha
hakurikira: Ku Kicaro Gikuru, Kigali City Market, Nyabugogo, Kimironko, Muhanga na Musanze.

karungi linda yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

ndabashimiye uko mukomeza kudufasha kujya mbere.none mu rwanda mukorera he ngo tubagane?

FLORIDE yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka