Gatsibo: Inyubako ya Hoteli y’Akarere irashyize igiye kuzura

Nyuma y’igihe kirekire inyubako ya hoteli izajya yakira abashyitsi batandukanye bagenderera Akarere ka Gatsibo ituzura, mu gihe gito yaba igiye gutangira imirimo yayo bityo ikibazo cy’amacumbi ku bagenderera aka karere kikaba gikemutse, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.

Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko imirimo yo kubaka iyi Guest House izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2014 ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 880, ikaba kandi ifite ubushobozi bwo guha akazi abakozi basaga 200 bakomoka mu karere ka Gatsibo no mu tundi turere.

Iyi hoteli izaba igisubizo ku bagana akarere ka Gatsibo bajyaga gucumbika mu turere bihana imbibi.
Iyi hoteli izaba igisubizo ku bagana akarere ka Gatsibo bajyaga gucumbika mu turere bihana imbibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo aganira na Kigali today, yavuze ko ubwo iyi “Guest House” ya Gatsibo izaba itangiye imirimo yayo bizagirira akamaro abaturage b’akarere ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Akomeza avuga ko izorohereza abashoramari bazakenera gushora imari mu karere ka Gatsibo hamwe n’abagasura, dore ko byari bigoranye kubona icumbi kuko bajyaga gucumbika mu karere ka Nyagatare cyangwa aka Rwamagana.

Yagize ati “Akarere ka Gatsibo gafite ahantu nyaburanga hatandukanye ariko twari dufite ikibazo cy’amacumbi agezweho, iyi hoteli nimara gutangira gukora abasura aka karere baziyongera bityo n’imisoro yiyongere, abaturage nabo barusheho kubona akazi”.

Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo avuga ko imirimo yo kubaka iyi hoteri izarangira mu kuboza, 2014.
Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo avuga ko imirimo yo kubaka iyi hoteri izarangira mu kuboza, 2014.

Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 453. Bimwe mu bikorwa by’iterembere biha abaturage b’aka karere akazi birimo iyi Guest House ya Gatsibo, imihanda yubakwa mu mujyi wa Kabarore, uruganda rutunganya umuceri, ndetse n’urutunganya ifu y’imyumbati.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubu iyi nzu kweri itarakarwa ngo inakingwe kweri mu mezi 2 asigaye izaba yuzuye yatangiye no gukora? Ntamasuku, ntabikoresho, cyereka niba no mu byumba imbere hazaba ari amatafari na gipande, nta rangi, ibitanda, ameza , utubati, igikoni n’ibikoresho byacyo kandi bigezweho, bar na restaurent n’ibikoresho. Ubusitani n’ibindi. NGAHO NZABA MBARIRWA.

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

ibi ni ibyerekana ko aka karere gashobora kuzava kuri uriya mwanya wa nyuma kabonye mu mihigo ishize maze kakaza hafi mu twa mbere kubera ibi bikorwaremezo, bakomereze aho

ruboneza yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka