Burera: Yashinze uruganda rukora “umuceri w’ibigori”

Umugore witwa Sinzamuhara Sabine utuye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera, ni rwiyemezamirimo wihangiye umurimo, ashinga uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori abibyaza mo “umuceri w’ibigori”.

Sinzamuhara avuga ko uruganda rwe ruto rwitwa SAMAPROMI runakora ifu ya kawunga ndetse n’ibiryo by’amatungo, ngo ariko umwihariko we ni ugukora “umuceri w’ibigori” mu rwego rwo kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori cyera cyane mu karere ka Burera.

Akomeza avuga ko umushinga we wagiye mu bikorwa ku nkunga ya Hanga Umurimo ubwo yamaraga kwerekana ako gashya ko gukora “umuceri w’ibigori”. Gukora umuceri w’ibigori ngo yari asanzwe abibona, ariko abawukora bifashisha isekuru, maze yiha gahunda yo kubiteza imbere mu Rwanda yifashishije amamashini; nk’uko abisobanura.

Rwiyemezamirimo Sinzamuhara asaba abandi bategarugori gutinyuka nabo bakihangira imirimo.
Rwiyemezamirimo Sinzamuhara asaba abandi bategarugori gutinyuka nabo bakihangira imirimo.

Agira ati “Ni agashya kubera ko Hanga Umurimo yaje ibaza udushya hanyuma ntekereje mu mutwe wanjye numva agashya nzi ari umuceri w’ibigori kubera ko nari narigeze mbibona abantu babisekura mu masekuru ariko nabaye no mu gihugu cya Tanzania, hanyuma bakajya bakoboza ibigori bakabihinduramo umuceri…”.

“…ndebye ukuntu ino aha i Burera duhinga ibigori byinshi, abantu binubira ko bitaririka neza, babifata bakabigurisha ari bibisi bagahomba kandi bakasonza barahinze, ntekereza uyu mushinga.”

Itandukaniro

Umuceri w’ibigori ufite itandukaniro n’umuceri usanzwe, haba mu buryo uteye ndetse no mu buryo utekwamo. Umuceri w’ibigori ukorwa n’uruganda SAMAPROMI ugizwe n’intete z’ibigori bajanjaguye.

Sinzamuhara avuga ko mbere yo guteka umuceri w’ibigori ari ngombwa kubanza kuwinika kugira ngo worohe, bigabanye inkwi n’igihe cyo kuwuteka ndetse no kugira ngo uryohe.

Uruganda SAMAPROMI runakora ifu ya kawunga.
Uruganda SAMAPROMI runakora ifu ya kawunga.

Agira ati “…tuvuge niba uri buwuteke nyuma ya saa sita, uwutumbika saa sita, nimugoroba ukawukura mu mazi…ugakaranga amavuta n’igitunguru, ukabikaranga nk’uko uteka undi muceri n’amavuta, ugashyiramo amazi, biba byiza iyo wabanje kuyashyushya kandi ushobora gupima n’amazi angana n’ay’muceri (usanzwe)…”.

“…bitewe n’ibigori uko bikomera ni nako biba biri bubyimbe, ukajya wongeramo amazi. Wakumva bigeze ku rugero wifuza, ubwo ukarekera aho. Ushobora gushyiramo ibirungo byose ushaka nk’uko utegura umuceri (usanzwe).”

Ukorwa ute?

Umuceri w’ibigori ukorwa n’uruganda SAMAPROMI, ukorwa hifashishijwe imashini ikoresha umuriro w’amashanyarazi. Ngo mbere yo kuwukora babanza gutunganya intete z’ibigori bazitonora; nk’uko Sinzamuhara abisobanura.

Agira ati “Batonora ibigori nk’uko bisanzwe bagiye gukora kawunga, bamara kubitonora, bakabisubiza mu mashini kugira ngo ibicemo uduce dutoya tungana n’umuceri (usanzwe).”

Imashini yabugenewe iri gukora umuceri mu bigori.
Imashini yabugenewe iri gukora umuceri mu bigori.

Umuceri w’ibigori, ifu ya kawunga, ndetse n’ibiryo by’amatungo bikorwa n’uruganda rwe abasha kubigurisha mu gace atuyemo cyane cyane mu bigo cy’amashuri, bigatuma atunga umuryango we, akizigamira ndetse agahemba n’abakozi.

Sinzamuhara avuga ko uruganda rwe rwatangiye gukora mu kwezi kwa 02/2013. Kuva icyo gihe kugera ubu ngo abasha kwihemba amafaranga ibihumbi 80, kubera ko akishyura umwenda wa banki yamugurije amafaranga yo gutangiza uruganda rwe, ndetse akanahemba abakozi be batandatu kuva ku bihumbi 25 kugeza ku bihumbi 15.

Abwira abandi bagore kureka kwitinya ahubwo bakumva ko bashoboye nabo bakihangira umurimo ngo kuko we afite intego ko ibyo uruganda rwe rukora byazakwira mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo.

Minisitiri Kanimba yasabye Sinzamuhara gukoresha neza inguzanyo yahawe muri Hanga Umurimo.
Minisitiri Kanimba yasabye Sinzamuhara gukoresha neza inguzanyo yahawe muri Hanga Umurimo.

Tariki 05/06/2013, Francois Kanimba, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasuye uruganda SAMAPROMI mu rwego rwo kureba aho ba rwiyemezamirimo batewe inkunga na Hanga Umurimo, bageze biteza imbere.

Minisitiri Kanimba yabwiye Sinzamuhara, ndetse n’abandi bari muri Hanga Umurimo, gukoresha neza inguzanyo bahawe kugira ngo bazazishyure neza bityo amabanki y’abahaye inguzanyo akomeze kubagirira ikizere abagurize andi mafaranga maze bagure imishinga yabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka