Bugesera: Abanyenganda babangamiwe no kutabona ibyo bapfunyikamo ibyo bakora bihendutse

Abafite inganda zinyuranye mu Karere ka Bugesera baratangaza ko babangamiwe no kutabona ibyo gupfunyikamo ibikorwa byabo bihendutse, kuko ibyo bapfunyikamo bituma ibicuruzwa bihenda.

Ibi babitangarije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba ubwo yasuraga izi nganda kuwa kane tariki ya 8/1/2015.

Aba banyenganda bagaragarije Minisitiri Kanimba ikibazo cy’ibyo bapfunyikamo ibyo bakora kuko ngo babujijwe gupfunyika mu bikoresho bya Plastique n’amashashi, nyamara ngo ibivuye mu nganda zo mu bindi bihugu biza bifunitse muri ibi bikoresho, nk’uko bivugwa na Kamanzi Charles, umuyobozi w’uruganda Crystal Bottling Company Limited rukora ibinyobwa bidasindisha n’imiheha.

Ati “twe abanyenganda tubangamiwe nicyo dupfunyikamo ibyo dukora kuko batubujije gukoresha amashashi maze ibyo dupfunyikamo bikaduhenda bigatuma ibicuruzwa byacu bihenda, kandi abandi dukora bimwe bo mu bihugu byo hanze babyinjiza ku mafaranga make kuko baba bapfunyitse mu by’amashashi”.

Aha ni mu ruganda rukora ibinyobwa bidasindisha rwa Crystal Bottling Company Ltd. Kuba bapfunyika mu bikoresho bihenze bituma ibicuruzwa bihenda.
Aha ni mu ruganda rukora ibinyobwa bidasindisha rwa Crystal Bottling Company Ltd. Kuba bapfunyika mu bikoresho bihenze bituma ibicuruzwa bihenda.

Uretse icyo kibazo kandi abo banyenganda bagaragaza ikibazo cy’ibikorwaremezo birimo amazi make ndetse n’umuriro w’amashanyarazi udahagije maze bigatuma badakora neza.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Kanimba yijeje aba bashoramari ko ikibazo cy’ibikorwaremezo ndetse n’ibyo gupfunyikamo ibikorwa n’inganda zabo bari kukiganiraho n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “iki kibazo twakiganiriweho mu nama y’umwiherero w’abayobozi wabaye mu mwaka wa 2013 ariko ndabizeza ko mfatanyije na bagenzi banjye bari muri guverinoma kizabonerwa umuti mu gihe cya vuba, kuko na Leta y’u Rwanda yamaze kukibona nk’ikibazo kikibangamiye abashoramari”.

Minisitiri Kanimba yanasuye hoteli y'inyenyeri enye igiye kuzura mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri Kanimba yanasuye hoteli y’inyenyeri enye igiye kuzura mu Karere ka Bugesera.

Kuba akarere ka Bugesera kamaze kugeramo umubare munini w’inganda mu myaka itarenze ine, abaturage bo mu mirenge izi nganda zubatsemo bavuga ko nabo byabaye intandaro yo gukemuka kw’ibibazo bahuraga na byo cyane iby’ubukene binyuze mu kuba bahabwa akazi muri izi nganda.

Nkundabera Paul ukora mu ruganda “Imana Steel” rushongesha ibyuma rukabivanamo ibindi agira ati “mu gihe cy’umwaka maze nkorera muri uru ruganda nta kibazo nagize kuko ndahembwa neza bitandukanye na mbere aho nahingaga nkarumbya biturutse ku izuba ryinshi riva muri aka karere”.

Sekamana Désirè avuga ko kubera amafaranga akura mu ruganda rukora impapuro z’isuku n’amasabune y’amazi rwitwa Trust Industries ubu agiye kuzuza inzu y’amabati 20 kandi mbere atari kubyigezaho.

Aha yasuye abashoramari b'abashinwa bazubaka uruganda rutunganya ifu.
Aha yasuye abashoramari b’abashinwa bazubaka uruganda rutunganya ifu.

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi yasuye inganda, ubuso buzubakwaho inganda n’amahoteli ndetse n’ibikorwa by’ubworozi bikorerwa mu ishyamba rya Gisirikare rya Gako, ahagiye gukorerwa ubworozi bw’umwuga; hari kubakwa kandi ibagiro rya kijyambere rizajya ryakira amatungo cyane ay’abaturage.

Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera harabarizwa inganda zigera ku munani ziganjemo izitunganya inyama z’inkoko n’ibiryo byazo, ibinyobwa, ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi ndetse n’uruganda rukora ibyuma.

Cyakora izi nganda zigiye zubatse ahantu hatandukanye ariyo mpamvu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yamaze kugena Hegitari 300 mu Mirenge ya Rweru na Gashora zagenewe inganda mu rwego rwo kwirinda ko inganda zakomeza kwivanga n’abaturage.

Aha ni mu ishyamba rya Gisirikari rya Gako minisitiri Kanimba yerekwa ahagiye gukorerwa ubworozi bugezweho, hakubakwa n'ibagiro.
Aha ni mu ishyamba rya Gisirikari rya Gako minisitiri Kanimba yerekwa ahagiye gukorerwa ubworozi bugezweho, hakubakwa n’ibagiro.
Kubona ibyo gupfunyikamo ibikorwa byabo bihendutse ni ikibazo.
Kubona ibyo gupfunyikamo ibikorwa byabo bihendutse ni ikibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka