Rusizi: Hoteli y’inyenyeri 4 yitezwe kuzura uyu mwaka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatanze icyizere ku iyubakwa rya Hotel Kivu Marina Bay, buvuga ko izaba yuzuye mu uy mwaka.
Kudindira kw’iyi hoteli y’inyenyeri 4 kwagiye guterwa ahanini no kubura kw’amafaranga, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016.
Ati “Hari uburyo abantu bapanga bavuga bati iki gikorwa turagitangira ikigihe amafaranga akabura hagiye habamo n’ibibazo byo guhindura imicungire ya kivu Marina Bay. Hari n’ibintu byari birimo bidasobanutse ku buryo bitari byoroshye kubwira BRD, ngo zana amafaranga.”
Iyi Hotel mu karere ka Rusizi yatangiye kubakwa na diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitwa Ituze muri 2007, ubushobozi buza kubabana buke iza kwiyambaza abandi bashoramari ngo bafatanye.
Kugeza ubu ihuriweho n’abashoramari batandukanye barimo Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, uturere twose tw’intara y’uburengerazuba na BRD, yubatswe hagamijwe kunoza ubukerarugendo no kwinjiza amadovisi mu gihugu.
Ubwo Perezida Kagame aheruka gusura Akarere ka Rusizi umwaka ushize, yasabye abayobozi kwihutisha imirimo yiyo hoteli anashinga ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) gukurikirana ibitagenda neza.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi nawe wagiyeyo muri uwo mwaka nyuma y’uruzinduko rwa Perezida yari yijejwe ko muri Kanama 2016 iyo hoteli izaba yuzuye ariko bigaragara ko .
Umuyobozi wa BRD Alex Kanyankore nawe yari yizeje Minisitiri w’intebe ko barangije gusesengura ibibazo biri mu mushinga bishingiye kumicungire mibi no kutumvikana, amwizeza ko muri Kanama 2016 izaba yuzuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|