Impuguke mu ishoramari mu buhinzi n’ubworozi zigiye guhurira i Kigali

Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ritanga inguzanyo ku buhunzi n’ubworozi n’imishinga yo cyaro (AFRACA), BRD, MINAGRI na AFR, mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga y’impuguke mu ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.

BRD igirana ikiganiro n'abanyamakuru gisobanura inama ya AFRACA igiye kubera mu Rwanda.
BRD igirana ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura inama ya AFRACA igiye kubera mu Rwanda.

Iyi nama izahuza impuguke mu gushora imari mu buhinzi n’ubworozi mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yatumijwe n’AFRACA izabera i Kigali muri Marriot Hotel kuva ku wa 1-3 Kanama 2016.

Ku bufatanye bwa BRD, MINAGRI na AFR (Access to Finance Rwanda), AFRACA ikaba izahuriza hamwe impuguke mu byo gushora imari mu buhinzi zizaturuka mu bice bitandukanye by’isi, mu karere ndetse no mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2016, Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankole, yavuze ko ku murongo w’ibizigwa harimo kungurana ibitekerezo ku buryo bwiza bwo gushora imari mu buhinzi n’ubworozi no gukangurira ibigo by’imari gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Alexis Kanyankore, Umuyobozi Mukuru wa BRD, aganira n'abanyamakuru.
Alexis Kanyankore, Umuyobozi Mukuru wa BRD, aganira n’abanyamakuru.

Kanyankole yakomeje avuga ko hazanigirwamo uburyo bwo guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindugurika ry’ikirere rikunze gutera abahinzi igihombo, by’umwihariko mu Rwanda.

Yagize ati “Tuzarebera hamwe n’abandi uburyo twanoza gahunda yo guhangana n’ibibazo byo kubura umusaruro uhagije mu Rwanda, biterwa n’impihindagurikire y’ikirere; twibanda cyane kuri gahunda yo kuhira.”

BRD yatangiye gukorana n’umuryango wa AFRACA kuva muri 2013. AFRACA, ifite icyicaro muri Kenya, ikaba ifite intego yo guhuza ibigo by’imari n’abahanzi n’aborozi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ikibazo abanyamakuru bagarukagaho ahanini ni ikijyanye n’igihombo abahinzi bakunda guhura na cyo biturutse ku mihindagurikire y’ibihe ndetse no kuba badakunze kwitabira kwaka inguzanyo mu mabanki.

Muri icyo kiganiro hari harimo n'umuyobozi wa BDF.
Muri icyo kiganiro hari harimo n’umuyobozi wa BDF.

Aha babazaga niba byaba biterwa no kuba bazitinya gusa cyangwa byaba biterwa n’inyungu nini amabanki yaba ashyira ku nguzanyo mu by’ubuhinzi.

Muri iki kiganiro, babwiye ko kugeza ubu nta gihombo gikanganye cyari cyagaragara mu buhinzi mu Rwanda, ndetse abari bakiyoboye banavuga ko ibyo gutinya inguzanyo bishobora kuba bituruka ku mpuha hagati y’abahinzi ubwabo aho kuba ikibazo cy’inyungu, ariko banashimangira ko ibi ari bimwe mu bizibandwaho mu nama y’AFRACA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka