Yiteguye gutanga umusanzu we ahanga imirimo 50 (VIDEO)

Assiel Muhayimana ukomomka i Kinazi mu Karere ka Huye akora ibikoresho birimo ingorofani n’amasuka yifashishije imashini yikoreye, kandi ngo yiteguye kuzahanga imirimo 50.

Muhayimana ahagaze imbere ya kimwe mu byuma bisya imyumbati akora
Muhayimana ahagaze imbere ya kimwe mu byuma bisya imyumbati akora

Mu mishanga uyu mugabo w’imyaka 31, yamaze guhanga kandi yatangiye gushyira mu bikorwa harimo uwo gukora ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, harimo ibikoze mu biti no mu byuma.

Ibikoresho akora urebye ntaho bitandukaniye n’ibigurwa mu mangazini biba byakorewe mu nganda zo hanze y’u Rwanda.

Itandukaniro rihari ni uko ibye byanditseho Made in Rwanda ndetse n’ikirango cya B.K.R Bikore (biguhire kubera Imana), kigaragaza ko ari ibyo yikoreye.

Icyo wakwita iduka Muhayimana acururizamo ibikoresho akora kugeza uyu munsi, ni inzu itari nini yubatse mu buryo bw’igorofa rifatiye ku mukingo. Igice cyo hejuru agicururizamo, naho icyo akagikoresha nk’ububiko bw’ibikoresho.

Ayo masuka ni ayo akorera mu ruganda rwe
Ayo masuka ni ayo akorera mu ruganda rwe

Iryo duka usangamo amasuka, ibitiyo, imihoro, imyiko, ibiroso byifashishwa mu gukora isuku n’imikoropesho.

Harimo kandi n’amajyane akoze muri cyayicyayi n’umwenya, amavuta avura indwara z’uruhu zinyuranye, siraje n’amasakoshi y’abagore.

Muhayimana avuga ariko ko akora n’imikubuzo, za kupakupa, inyundo, incyamuro, amashoka, amapiki na za majagu (amasuka y’amenyo).

Aho akorera kandi hari ingorofani, icyuma gisya ibinyampeke, inzugi zikoze mu byuma, imashini ikobora ibigori, imashini yoza imbaho n’izizisatura, igonda ibyuma n’izo yifashisha mu gukora ibitiyo n’amasuka.

Izi mashini zose ngo ni we wazikoreye, kandi n’ibikoresho akora nta ho yabyigiye uretse kwitegereza ibikorwa n’abandi bantu. Akifashisha internet, ibyo yize akagerageza kubikora na we.

Agira ati “Nta wundi mwarimu mfite uretse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uhora adushishikariza guhanga imirimo itanga akazi. Ubu ni byo natangiye.”

Iyo ni imikubuzo ikorerwa mu ruganda rwa Muhayimana
Iyo ni imikubuzo ikorerwa mu ruganda rwa Muhayimana

Anavuga ko afite intego yo kunganira Minisitiri w’intebe muri gahunda y’imyaka irindwi yihaye yo kuzahanga imirimo.

Ati “Njyewe mfitemo 50 igomba gukorwa. N’ubwo atari njye wayikora, ariko namaze kuyikoraho ubushakashatsi mbona ko ishoboka.”

Yize amashuri ane abanza gusa

Ibyo Mpayimana akora ngo abikura mu mutwe we utuma ashakisha ibyo yakora kandi akabigeraho, kuko nta shuri yabuyigiyemo. N’ikimenyimenyi, yagarukiye mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Kuba atarakomeje kwiga kandi ngo si ukubera ko ishuri ryari ryamunaniye, kuko ngo igihe cyose yazaga ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibizamini. Ishuri yarikuwemo n’ubukene bw’iwabo.

Ati “Nabonaga ikizamini cya Leta nzagitsinda, ababyeyi bakagurisha isambu kugira ngo babashe kundihira. Sinabonaga icyari gutunga n’abavandimwe banjye batandatu. Mama ni we wakoreraga urugo wenyine kuko papa yari amaze igihe arwaye.”

Yavuye mu ishuri rero kugira ngo afashe mama we kurera barumuna be kuko ari we mfura iwabo. Ibi byanatumaga akenshi agera ku ishuri yakererewe, ubundi agasiba.

Yatangiye acururiza iwabo mu Karere ka Ngororero, biramuhira; yaje no kugira butike, hanyuma yiyemeza kujya gukorera mu Mutara, na bwo birakomeza biramuhira. Yaje kuvayo ajya gukorera i Bugesera aho yahuye n’abatekamutwe bakamumaraho ibyo yari afite byose, hanyuma agasigarira aho.

Ingorofani acuruza nazo ni izo aba yikoreye
Ingorofani acuruza nazo ni izo aba yikoreye

Ati “icyo gihe nari mfite imyaka 22 gusa, ariko n’ubwo nkomoka mu muryango ukennye cyane nari maze kugira miriyoni eshatu. Ni zo abatekamutwe bantwaye.”

Yiyemeje kongera gutangira bundi bushya, ashaka aho yatura hatari umuntu n’umwe umuzi, nuko ajya i Rusizi.

Agezeyo yakoze imirimo y’ingufu yose ishoboka yamuha amafaranga, harimo guhingira abantu no kwikorera ifumbire ayijyana mu mirima.

Yatangiye kwibaza icyo yakora cyamuhuza n’abacuruzi nk’uko yakoranaga na bo, yiyemeza kuzakora uruganda rukora ibikoresho azajya abaranguza. Kugira ngo abigereho yagombaga gutangirira ku bijyanye n’igishoro yari afite.

Yahereye ku mikoropesho

Mpayimana avuga ko yafashe umukoropesho arawusenya, agira ngo arebe uko ukoze, afata igice cy’igiti agishyira ababaji, aza kubona abashobora kuyikora. Hari hasigaye kubona umupira no kuwushyiramo ngo arebe ko bikunda.

Akoresha barumuna be ariko afite imigambi yo kwagura akazana n'abandi bakozi benshi
Akoresha barumuna be ariko afite imigambi yo kwagura akazana n’abandi bakozi benshi

Ati “Byansabye amezi atatu ngo mbashe kubona aho nkura uwo mupira, mbasha gukora umukoropesho, nuko ntangira kuyikora.”

Ibi ariko na byo ntibyamuhiriye kuko yaje kwamburwa n’umwe mu bacuruzi bakoranaga, bituma acika intege, no gukora arabihagarika asubira gushakisha amafaranga yifashishije imbaraga ze.

Nyuma y’umwaka, amaze kwegeranya andi mafaranga makeya, yaragarutse agurisha imikoropesho yari yarasigaranye, abona imbaraga zo kongera gutangira.

Yaje kwiyemeza gukora n’ibiroso, hanyuma buke bukeya agenda ashakisha n’uko yakora ibikoresho bikoze mu byuma.

Ubu atuye i Kinazi, na mama we yaramuzanye asigaye aboha ibikapu agurisha agakuramo amafaranga, afatanyije n’umukobwa we. Uyu mubyeyi we ntakiri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuva mu mwaka ushize.

Umugore we yamufashije kumenya gukora amasakoshi y’abagore none ubu arayakora bakayaranguza.

Iyo afite amasoko yo gukora ibikoresho, ashaka urubyiruko baturanye rukaza akarwigisha gukora runatanga umusaruro, kandi akarugenera agahimbazamusyi.

Imishinga afite ayisangiza bagenzi be

Hari nk’umushinga wo gukora imitobe yari yatangiye gukora awuha umuntu ukorera mu Karere ka Nyanza. Hari n’uwo gukora inkweto na wo yari yatangiye awihera umuntu uba mu Mutara. Bose yabagiriye akamaro.

Umugore we ngo amufitiye intego y’uko mu bihe biri imbere azaba azi gukora n’ibikoresho bikomoka ku budozi harimo amashuka, amakuvureri (couvre-lit), amapantaro y’amajeans, n’ibindi.

Naho we, arateganya ko mu gihe cy’umwaka umwe azaba afite uruganda rukora ibikoresho mu byuma, ku buryo mu gihe kitarenze umwaka azaba afite iduka ribicuruza.

Ati “Ndashaka ko muri Quincallerie yanjye uzajya usanga 65% by’ibiyicururizwamo ari ibyo nikoreye.”

Naho intego ye yo mu gihe kiri imbere, na cyo kitarambiranye cyane, ni uko mu bigurishirizwa mu maquincailleries yo mu Rwanda, 65% byabyo bizaba ari ibyo mu ruganda rwe.

Ibi ariko kugira ngo abigereho, akeneye inkunga ya Leta y’ingendoshuri n’iyo kumwishingira ngo abashe kubona amafaranga yo kugura imashini za ngombwa.

Umunsi yabigezeho kandi, ngo ni bwo azatekereza ku gusubira mu ishuri kuko abona na byo ari ingenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwaramutse mbonye ibyuyumugabo akora numva ndabikunze cyane ndabasabye mumfashe kubona address ze (numero ya telephone cg c ubundi buryo akoresha bwitumanaho)

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Muraho,
Mwaduha contact z’uyu mugabo?

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2022  →  Musubize

Magingo aya Muhayimana Assiel ntakiriho yarapfuye

Julia yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

ko mudashyiraho nomero ze zatelefoni

dove yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka