Umusaruro w’icyayi ugiye kwikuba kabiri mu Rwanda

Umushoramari wo mu gihugu cya Scotland yaguze imigabane myinshi mu nganda ebyiri z’icyayi mu Rwanda yizeza Perezida Kagame gukuba kabiri umusaruro w’icyayi mu myaka ibiri itaha.

Yijeje Perezida Kagame gukuba kabiri umusaruro w'Icyayi mu Rwanda
Yijeje Perezida Kagame gukuba kabiri umusaruro w’Icyayi mu Rwanda

Umuherwe Ian Wood w’umucuruzi ubarirwa muri miliyari na miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika, amaze kuganira na Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ati “Turashaka kugira uruhare runini mu guteza imbere umusaruro w’icyayi mu Rwanda. Maze kuganira na Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubuhinzi kandi banyijeje ko bashyigikiye cyane uyu mushinga.”

Uyu mushoramari unayobora umuryango The Wood Foundation (TWF) yaguze 55% by’imigabane mu Ruganda rw’Icyayi rwa Mulindi na 60% by’imigabane y’Uruganda rw’Icyayi rwa Shangasha. Izi nganda ebyiri ziharira 23% by’umusaruro w’icyayi mu Rwanda.

TWF isanzwe ikorana n’abahinzi b’icyayi bato babarirwa mu bihumbi 17 muri buri ntara mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuherwe Ian Wood aranateganya gutangiza indi mishanga ibiri yo guhinga icyayi kuri hegitari ibihumbi umunani i Munini mu Karere ka Nyaruguru n’izindi hegitari ibihumbi umunani mu Rugabano mu Karere ka Karongi.

Ian agira ati “Ibikorwa byacu mu Rwanda birimo kwaguka. Vuba aha turatangira umushinga mushya i Munini muri Kibeho, tukazaba dukorana n’abahinzi bato ibihumbi bitanu.”

Ian Wood yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Ian Wood yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,Geraldine Mukeshimana, yatangaje ko Wood azahugura abahinzi bato ku buhinzi bugezweho bw’icyayi kandi akazabatera inkunga mu mirimo yabo yo guhinga icyayi.

Ati “Ni inkunga ikomeye! Iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi bwakunze guhura n’inzitizi yo kubura igishoro ariko uyu mushoramari azanye igisubizo. Azajya aguriza abahinzi b’icyayi bato bamwishyure bamaze gusarura.”

Minisitiri Mukeshimana akomeza avuga ko ubuhinzi bw’icyayi bw’i Munini na Rugabano buzatuma mu Rwanda hatangizwa izindi nganda ebyiri z’icyayi kubera ubwiyongere bw’umusaruro w’icyayi.

Ati “Uyu mushoramari tumutegerejeho gutuma umusaruro w’icyayi wikuba kabiri mu myaka ibiri iri imbere.”

TWF imaze imyaka itanu ishora imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda. Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ariko ko umusaruro w’icyayi wagabanutse ukagera kuri toni ibihumbi 14 na 280 kuva muri Mutarama kugera Kamena 2016 mu gihe wari kuri toni ibihumbi 14 na 320 mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Bijyana n’igabanuka ry’amadevide akomoka ku cyayi kuko nayo yagabanutse akaba miliyoni 36 n’ibihumbi 140 by’amadolari y’Amerika kuva muri Mutarama-Kamena 2016 mu gihe mu mezi nk’aya muri 2015 umusaruro wari waguze miliyoni 38 n’ibihumbi 330 by’amadolari y’Amerika.

aganira n'Itangazamakuru
aganira n’Itangazamakuru

Nubwo umusaruro wagabanutse ariko u Rwanda ngo ruracyafite icyizere kuko muri Gicurasi uyu mwaka rwasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bw’icyayi n’Ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Bwongereza no mu Buholandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka