Sarkozy yatangiye kubera u Rwanda umuranga mu ishoramari

Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa, yazanye abashoramari b’iwabo kureba amahirwe ari mu Rwanda.

Sarkozy n'itsinda bazanye ubwo basuraga ubuyobozi bwa RDB
Sarkozy n’itsinda bazanye ubwo basuraga ubuyobozi bwa RDB

Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012, yari yabanje guhura na Perezida Kagame mu Rugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018.

Nyuma y’aho yakomereje mu nama yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abashoramari rigize sosiyete ya Bolloré.

Bolloré ni sosiyete yo mu Bufaransa izobereye mu bijyanye n’ubwikorezi, ikoresha abakozi bagera ku bihumbi 28.

Cyrille Bolloré umuyobozi w’iyi sosiyete nawe yari yaje nk’umuyobozi wa sosiyete yashinze.

Sarkozy hamwe n'abashoramari bazanye
Sarkozy hamwe n’abashoramari bazanye

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yijeje aba bashoramari ko u Rwanda rukorana n’abashoramari neza.

Yagize ati “Muri RDB dukorana neza n’abashoramari kandi tukanabashyigikira.”

Sarkozy ni umwe mu bayobozi bayoboye ibihugu bikomeye ku isi, bagiranye ubucuti n’u Rwanda nyuma yo gusoza manda.

Tony Blair wigeze kuyobora u Bwongereza nawe ari mu bayobozi baba hafi u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama wa Perezida Kagame.

Basobanuriwe byinshi ku ishoramari ryo mu Rwanda
Basobanuriwe byinshi ku ishoramari ryo mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"Cyrille Bolloré umuyobozi w’iyi sosiyete nawe yari yaje nk’umuyobozi wa sosiyete yashinze".

Muge musoma di ntimukatubeshye! Vincent Bolloré na Cyrille Bolloré baratandukanye!

kagabo yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka