RDB yatangije imurikabikorwa ry’abashoramari mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko buri wa gatanu w’icyumweru kizajya gihura n’abashoramari bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo guhana amakuru yo kunoza ishoramari.

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB avuga ko abashoramri bose bashyizwe igorora mu kubona amakuru.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB avuga ko abashoramri bose bashyizwe igorora mu kubona amakuru.

Umukozi w’icyo kigo ushinzwe itangazamakuru Maurice Twahirwa avuga ko ibiganiro hagati y’abashoramari na RDB bizarushaho kumenyekanisha ibyo abashoramari bakeneye kandi bigatuma Leta ibibafashamo.

Agira ati, “Iyo umushoramri yemeranya n’uburyo bw’ishoramari mu Rwanda, ayo makuru atuma tugendera ku bitekerezo byabo tukabafasha kuyobora ibitekerezo byabo, twese bikaduha inyungu”.

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017, nibwo RDB itangiza gahunda y’imurikabikorwa hagamijwe gukemura ibibazo by’ishoramari, ibi bikazatuma u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu korohereza abashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Iryo murikabikorwa ni amahirwe ku bashaka gushora imari mu Rwanda kuko rizajya ritanga amakuru y’ahari amahirwe yo gushoramo imari, kuganira ku masoko, imisoro n’abakora ubushakashatsi ku ishoramari runaka n’ishoramari ryihutirwa kurusha ibindi.

Ubu buryo kandi buzafasha mu igenamigambi n’ikurikiranabikorwa ry’imishinga runaka.

Serivisi y’imurikabikorwa ya RDB izoroshya kandi inakemure ibibazo byagaragaraga hagati y’icyo kigo n’abashoramari aho byasaga n’aho ushaka gushora imari abanza kubisabira uburengnzira n’igihe cyo kubiganiraho n’abayobozi bacyo.

Iryo murikabikorwa rizajya ritangira saa tatu rigeze saa sita n’igice z’ijoro, bikaba bivuze ko abashaka amakuru ku ishoramari batazongera gushyirirwaho amasaha na za gahunda runaka zo kuza guhura n’ababishinzwe muri RDB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka