Perezida Kagame yashimye uko ishoramari ry’Abanyarwanda rihagaze
Perezida Paul Kagame avuga ko ashima uburyo abashoramari b’Abanyarwanda bakomeje kwitabira gushora imari mu gihugu cyabo, akavuga ko ibikorwa nk’ibyo ari byo byunga Abanyarwanda.
Yabitangaje ubwo yatahaga ku mugaragaro hoteli ya Park Inn Radisson, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.
Yagize ati “Ishoramari nk’iri ni ingenzi ariko na none bikarushaho iyo rihuza abantu bo mu bice byose by’ubuzima rikanabafasha kwiyubakira igihugu. Niteguye gushyigikira ibikorwa nk’bi bifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.”
Iyi hoteli ni y’umushoramari witwa Mugisha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|