Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Paul Kagame yatinyuye abatuye Intara y’Iburasirazuba ko EPIC Hotel ari bo yashyiriweho, abasaba kuyigana bakayiteza imbere.

Perezida Kagame yakanguriye abatuye Iburasirazuba gutemberera muri EPIC Hotel
Perezida Kagame yakanguriye abatuye Iburasirazuba gutemberera muri EPIC Hotel

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ku mugroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka iyi hoteli byatangiye ari igitekerezo ariko kikaza gushyirwa mu bikorwa, yemeza ko izindi zose zo ku isi ntacyo ziyirusha.

Yagize ati "Iyi hoteli ni urugero rw’iterambere twifuza. Izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugengo ikazamure ubukungu bwacu.

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi turabakangurira kujya baza bagakoresha ibyiza nk’ibi ngibi."

Yavuze ko kandi umushinga w’iyi hoteli ukwiye kubera abatuye utundi turere urugero, kugira ngo barebereho bakore ibikorwa by’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka