Nyamasheke: Bahombye Miliyoni 80 kubera kutagira uruganda rw’icyayi

Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Kanjongo, Karambi, na Macuba mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko uruganda rw’icyayi bubakiwe ruzabakiza igihombo batewe no kutarugira.

Akanyamuneza ni kose ku bahinzi b'icyayi bo mu Murenge wa Macuba, Karambi na Kanjongo
Akanyamuneza ni kose ku bahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Macuba, Karambi na Kanjongo

Aba bahinzi ngo bakoraga urugendo rw’ibirometero bisaga 68 bagana ku ruganda rwa Gisovu ruherereye mu karere ka Karongi, bakagerayo hafi kimwe cya kabiri cy’icyayi bagemuye cyangiritse bikabatera igihombo kinshi cyane.

Ukurikiyimfura Elier, Umuyobozi wa Koperative COTHEGA y’abahinzi b’icyayi bo muri iyi mirenge, avuga ko bahombye amafaranga arenga miliyoni 80 kuva batangira guhinga icyayi kugeza aho baboneye uruganda.

Ati “Kuva muri 2010 kugeza mu Ugushyingo 2017 twahombye hafi toni 280 z’icyayi zifite agaciro ka miliyoni 80Frw. Uyu munsi dufite amahirwe atangaje kuko uruganda rusa n’urwubatse hagati mu mirima y’icyayi, icyo gihombo ntikizasubira ukundi.”

Hehe n'igihombo nyuma y'uko uru ruganda rwatangiye gutunganya icyayi
Hehe n’igihombo nyuma y’uko uru ruganda rwatangiye gutunganya icyayi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael, avuga ko nyuma y’uko urunda rutangiye gukora, bagiye gutangira gutunganya n’imihanda igana mu mirima y’ibyayi by’abaturage, kugira ngo babone uko bageza umusaruro neza ku ruganda.

Ati “Ni ibyishimo kandi n’izindi mbaraga zihawe abahinzi b’icyayi kugira ngo kirusheho kubabyarira umusaruro wisumbuye.”

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2016 rwuzuye rutwaye amadorari y’amerika angana na miliyoni 12.3, asaga Miliyari 10 z’amanyarwanda, rukaba rarubatswe na Rwanda Mountain Tea Company. Mu gihe cy’ukwezi rumaze rutangiye gukora, rumaze gutunganya toni zirenga ijana.

Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea Company
Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea Company
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka