Muri Gicurasi Rwandair iratangira ingendo zijya Guangzhou

Bitarenze ukwezi kwa Gatanu 2018, kompanyi Nyarwanda y’Indege Rwandair izaba yatangiye gukora ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.

Rwandair igiye gufungura ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou
Rwandair igiye gufungura ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou

Ingendo zigana muri uyu mujyi zikazaza ziyongera izo Rwandair yatangiye muri Aziya, nyuma yo gutangira izijya mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde, nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa remezo James Musoni yabitangaje, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018.

Yagize ati “Rwandair yari isanzwe itarenga Mumbai ariko hatagi ya Mata na GIcurasi izaba yafunguye ingendo mu Mujyi wa Guangzhou.”

Minisitiri Musoni yabitangaje mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Wang Yi ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Abayobozi bombi bakaba bemeza ko umubane w’u Rwanda n’u Bushinwa uzatanga inyungu ku bihugu byombi.

Ingendo zigana muri Mumbai nizo zijya kure Rwandair yaherukaga gutangiza. Izindi ngendo nini Rwandair yatangije ni izijya mu Bwongereza mu Mujyi wa Gatwich.

Bigenze neza mu minsi ya vuba yatangira no kwereza muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka