Muhanga: Bamwe mu bikorera baracyafite imyumvire idindiza iterambere

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga PSF rwiyemeje guhangana n’imyumvire y’abikorera badindiza iterambere ry’akarere.

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga biyemeje guca imyumvira ya bamwe muri bo ibangamira iterambere
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga biyemeje guca imyumvira ya bamwe muri bo ibangamira iterambere

Komite nshya ya PSF yatowe kuri uyu wa 13 Gashyantare 2018, ivuga ko kugira ngo izabigereho ari ugukomeza kwigisha abikorera bo mu Karere guhuza imbaraga bagakorera hamwe bafatanyije n’Ubuyobozi bwa Leta kandi imikorere ikamanuka kugeza ku rwego rw’Imirenge.

Isura y’Urwego rw’abikorera mu Karere ka Muhanga igaragazwa cyane n’ibikorwa by’iterambere ahanini mu Mujyi wa Muhanga.

Ariko usanga hari bimwe bitagerwaho kubera ko abikorera bakunze kurangwa no kuba ba nyamwigendaho bigatuma mu bushobozi bukeya butatanyije batabasha kugera ku bikorwa binini.

Urugero rutangwa n’Umuyobozi w’Akarere Uwamaliya Beatrice ni aho agaya abikorera kuba ntawe ureba kure mu gutegurira abashyitsi benshi icyarimwe aho bakwiyakirira cyangwa bakorera inama yakira abantu benshi.

Isoko rya Muhanga rikirimo kubakwa
Isoko rya Muhanga rikirimo kubakwa

Cyakora ngo na bo ubwabo baracyakorera ahantu hatakijyanye n’igihe ibi bikaba bikwiye kuba amateka mu buyobozi bushya.

Agira ati “Icy’ingenzi nabasaba ni ukurangiza ibyo twanganiriye birimo nko kurangiza kubaka isoko rya Kijyambere, ikindi nabasaba usanga hano nta hantu wakorera inama yakira abantu benshi usanga kandi n’abacuruzi ibicuruzwa babishyira hanze kuko na bo bakorerara ahatakijyanye n’igihe”.

Kimonyo Juvenal wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Abikorera mu Karere ka Muhanga ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, avuga ko urugamba rwo gukomeza guhangana n’imyumvire y’abikorera ikiri hasi mu gukorera hamwe ruzakomeza kuko aho rutangiriye ari bwo imyumvire yatangiye guhinduka ibintu bigatangira kujya mu buryo.

Agira ati “Ikibazo ni ukubera ya myumvire ya kera ugasanga buri wese ashaka kubaka ukwe, undi ukwe bigatuma imbaraga zitatanywa ntibagere ku bikorwa binini, ariko ubu tuzakomeza kwigisha kuko imyumvire yatangiye guhinduka, ubu turafatanya kubaka isoko rya kijyambere”.

Kimonyo Juvenal yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora PSF ku nshuro ya Kabiri
Kimonyo Juvenal yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora PSF ku nshuro ya Kabiri

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent avuga ko abikorera bitezweho gukomeza gufatanya n’Akarere kurushaho kwesa imihigo, binyuze mu mishinga bahuriyeho kandi ko hari icyizere cy’uko bizarushaho gutungana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka