Kumenya gusobanura neza imishinga yabo bibahesheje inguzanyo itungukirwa

Bamwe mu rubyiruko bo muri AERG/GAERG bafite imishinga ibyara inyungu bakora,barushanijwe kuyisobanura, abatsinze bemererwa inguzanyo itungukirwa.

Abatsinze irushanwa bazagabanywa miliyoni 24.5Frw bazishyura nta nyungu.
Abatsinze irushanwa bazagabanywa miliyoni 24.5Frw bazishyura nta nyungu.

Ayo marushanwa yagenewe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahuje abantu 16 barimo ab’igitsina gore batatu, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2017.

Abatsinze uko ari bane bagomba kugabana miliyoni 24.5Frw azabafasha kuzamura imishinga yabo, bakazayishyura nta nyungu bongeyeho.

Uwabaye uwa mbere muri iryo rushanwa, Erisa Gashongore, ukora ibijyanye n’imideri, ubugeni no gutegura ibirori, avuga ko yishimiye icyo gikorwa kuko gituma arushaho kumenyekana.

Yagize ati “Nishimiye kuba naje muri iri rushanwa nkanaritsinda. Uretse amafaranga nzahabwa, ikindi kinshimishije cyane ni ukumenyekana ku isoko ry’umurimo bitewe n’ibikorwa nagezeho.”

Erisa Gashongore wabaye uwa mbere muri iryo rushanwa.
Erisa Gashongore wabaye uwa mbere muri iryo rushanwa.

Uwo musore watangiye kwikorera akiri umunyeshuri muri 2013, ngo imbogamizi nini agifite n’iyo kubona imashini igura miliyoni 67Frw yo kwandika ku myenda, kuko ngo afite isoko rinini.

Umuyobozi wa GAERG, Olivier Mazimpaka, avuga ko abitabiriye ayo marushanwa bituma bigirira icyizere bakarushaho gukora neza.

Ati “Bituma bigirira icyizere, bakumva ko imishinga batekereje izagerwaho kuko haba hari ababikora neza n’abandi batarabigeraho nk’uko bikwiye.

Icy’ingenzi ni uko iyo baje hano bumva ko bishoboka, bakaba banajya kurushanwa no ku rwego mpuzamahanga, bakabona n’izindi nkunga.”

Andre Cohen wateye inkunga icyo gikorwa.
Andre Cohen wateye inkunga icyo gikorwa.

Yongeraho ko ayo marushanwa ari uburyo bwo gutoza urubyiruko umuco wo gukora bakiteza imbere, bakanamenyera gukoresha inguzanyo.

Andre Cohen, Umunyamerika wateye inkunga icyo gikorwa irenga miliyoni 40frw, avuga ko yagize icyo gitekerezo ubwo yazaga mu Rwanda muri 2013 agasanga hari urubyiruko runanirwa gukora kubera kubura igishoro.

Ati “Nasanze hari urubyiruko rufite ibitekerezo ariko rukazitirwa no kubura igishoro ngo rwikorere. Iki ni cyo cyatumye niyemeza gutanga iyi nkunga ngo bayihereho babe bazamuka.”

Batatu bandi batsinze ni Regis Mugiraneza, utunganya amandazi n’ibisuguti mu bijumba, Zigama Protais ukora ifu ya kahunga mu bigori na Christophe Nkurunziza ukora ubucuruzi yifashishije ikoranabuhanga (e-commerce).

Abarushanijwe batoranijwe muri 800 bahuguriwe kwihangira imirimo muri 2012, mu gikorwa cyatangijwe na GAERG, AERG na SURF mu mushiwa wayo ‘Innovation Fund’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UMUSHINGA W’UBWOROZI BW’INKWAVU

BYIRINGIRO David yanditse ku itariki ya: 19-06-2018  →  Musubize

Aba bavandimwe ayo mafranga babahaye bazayakoreshe nkabateganya kuzayungukira bityo, ibyari kuzaba inyungu kubayabagurije ,izaba inyugu kuribo. imana izabashoboze Tubarinyuma. yari UWIZEYIMANA Celestin Huye Campus

uwizeyimana celestin yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Mana uragahora usingizwa kuko uhoza ijisho ku mfubyi zawe, ugaha ubushobozi abazihangayikiye ukanabagira umuyoboro wo gucishamo impuhwe zawe.
Congratulations to Elisa and others!

Gloria yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Rwose nanjye nishimiye cyane intsinzi yaba back vandimwe itwerekako bishoboka kandi njye by’umwihariko mbigiraho byinshi muburyo bwokubonako inzira ikiri ndende kurinjye

Neretse jean yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka