Kigali: UAE Exchange yafunguye ishami rya kabiri ku isi rizakorwamo n’abagore gusa

Ikigo cy’ivunjisha n’ihererekanya ry’amafaranga UAE Exchange cyashyizeho ishami ryihariye rizajya rikorwamo n’abagore gusa, aho bazajya bakora ibijyanye no kwakira ababagana ndetse no gutanga serivisi zose za UAE Exchange.

Ishami rya UAE Exchange rizajya rikoreramo abagore gusa ryafunguwe muri CHIC
Ishami rya UAE Exchange rizajya rikoreramo abagore gusa ryafunguwe muri CHIC

Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo gukomeza guha umugore ijambo, kumufasha kwiteza imbere ndetse no kumuha umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe.

Iryo shami ryafunguwe kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018 mu nzu ya CHIC, umuhango wahuriranye n’umunsi mukuru mpuzamahanga w’ababyeyi.

Ishami ryafunguye rizajya rikorwamo n’abagore gusa kugeza no ku bacunga umutekano. Rizajya kandi ritanga serivisi ku bantu bose nk’ibisanzwe rikazaba ari umwihariko cyane cyane ko bizwi ko abagore bagira umwihariko mu kwakira neza ababagana.

Bakase umutsima bataha iri shami
Bakase umutsima bataha iri shami

Umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda N. Riyaz avuga ko gufungura iryo shami bizatuma abagore barushaho kutitinya no kwerekana ubushobozi bwabo mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yahaye umugore agaciro n’ijambo. Natwe turi muri uwo murongo wo gufasha igihugu kwiyubaka dufasha umugore kwiteza imbere no kwerekana uruhare rwe mu miyoborere iboneye”.

Umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda N. Riyaz
Umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda N. Riyaz

Mutesi Dalia ni we muyobozi w’iryo shami. Ashima iki gitekerezo, akavuga ko byongeye kubaha umwanya wo kwerekana ko bashoboye kandi bizatanga isura nziza ku bantu bashidikanya ku mikorere y’umugore.

Yagize ati “Turishimye cyane tuzaba dufite abakozi babizi babimazemo iminsi. Ibi birerekana agaciro k’umugore kandi natwe tuzerekana ko hari itandukaniro”.

Umwali Liliane ni umwe mu bakozi bakorera UAE Exchange avuga ko kuba iri shami rizakorwamo n’abagore gusa, bigiye kwerekana ko ibyo abantu bavuga ko abagore batanga serivisi nziza cyane cyane iyo bahawe umwanya ari ukuri.

Yagize ati “Nta muntu udakunda kwakirwa neza agahabwa serivisi nziza kandi yihuse. Bikaba akarusho iyo yakiriwe n’abantu beza kandi bamwishimiye.”

Umwali Liliane ni umwe mu bakozi ukorera UAE Exchange
Umwali Liliane ni umwe mu bakozi ukorera UAE Exchange

Iri ni ryo shami rya mbere muri Afurika rya UAE Exchange rizaba rikorwamo n’abantu b’igitsinagore gusa, ariko bakazajya bakorera akazi abantu b’ingeri zose, mu kuvunja no kohererezanya amafaranga.

Iri ni ishami rya kabiri ku isi nyuma y’irindi shami rimeze nk’iri ryafunguwe muri leta zunze ubumwe z’Abarabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka