Kicukiro igereranywa n’imari ishyushye ku ishoramari mu minsi iza

Akarere ka Kicukiro gashobora kuzakurura abashoramari benshi mu minsi iri imbere, kubera ibikorwaremezo bitandukanye birimo kuhubakwa, bizatuma haba amarembo y’Umujyi wa Kigali mu minsi iri imbere

Ikibuga cy'indege cya Bugesera ni imwe mu mishinga itegerejwe na benshi.
Ikibuga cy’indege cya Bugesera ni imwe mu mishinga itegerejwe na benshi.

Mu kiganiro Ubyumva ute? cyaciye kuri KT Radio cyo kuwa kane tariki 26 Mutarama 2017, umuyobozi w’aka karere wungirije Mukunde Angelique, yavuze ko abafite imari bashaka gushora bakwiye kuyerekeza muri Kicukiro mu minsi iri imbere.

Yavuze ko igishushanyo mbonera kigaragaza ko kazaba amarembo y’umurwa mukuru Kigali mu minsi mike, ubwo ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba cyuzuye, kuko ngo abazaba baza mu mujyi bose bazajya batungukira muri Kicukiro.

Yagize ati “Abanyamahanga n’abenegihugu, abashoramari n’abakerarugendo bazajya bahagera bazaba bafite ibyo bakenera byihariye, urwego rw’abikorera rukwiye kwigaho neza, abashoramari bagatangira kubyubaka nabo bakazasarura inyungu muri ibyo bikorwaremezo n’isoko rizagendana nabyo.”

Mukunde Angelique, ubwo yari kuri KT Radio mu Kiganiro "Ubyumva ute?"
Mukunde Angelique, ubwo yari kuri KT Radio mu Kiganiro "Ubyumva ute?"

Yavuze ko mu nzego akarere ka Kicukiro kamaze gutera imboni ngo harimo ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu mu byiciro binyuranye nk’amacumbi n’amafunguro n’imyidagaduro, kuko aho Kicukiro hazaba haranubatswe sitadi ikomeye y’imikino ahitwa i Gahanga.

Aha ngo hazaba hanakenewe uburyo bw’imyidagaduro bushamikiye ku bikorwa bibera muri sitadi n’ibyo abayigana bakenera bindi.

Ibi ngo akarere kabibonamo amahirwe akomeye mu ishoramari, ababifitiye ubushake bashobora kwigaho neza bakabibyaza imishinga yunguka amafaranga.

Mukunde yagaragaje ko muri Kicukiro harimo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi no gutanga serivisi zinyuranye mu duce tuzwi cyane kandi dutuwe na benshi nk’ahitwa Kicukiro Centre, Kagarama na Gikondo.

Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, kakaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi Magana atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi tubikesha imiyoborere myiza.

Mutama yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

kicukiro ifite na kigali ifite ejo hazaza
rwose ahubwo ikibuga na stade bitinze kubakwa ahasigaye ngo urebe kigali iraba kigali koko

mukotanyi appolinaire yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka