Igishoro kiracyari inzitizi kubashaka kwihangira imirimo

Urubyiruko rwihangiye imirimo rutangaza ko kubura igishoro bituma bamwe batihangira imirimo akaba ngo ariyo mpamvu bazakomeza kugaragaza icyo kibazo kugira ngo kizakemuke.

Urubyiruko ruvuga ko igishoro kikiri ikibazo ku bashaka kwihangira imirimo
Urubyiruko ruvuga ko igishoro kikiri ikibazo ku bashaka kwihangira imirimo

Byatangarijwe mu nama yari ihuje urubyiruko rufite imishinga inyuranye, yabereye i Kigali tariki ya 22 Ugushyingo 2016.

Urwo rubyiruko rwari rugamije kwishakamo abazaruhagararira mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari ry’urubyiruko izabera i Nairobi muri Kenya, guhera tariki ya ya 03 Ukuboza 2016.

Izahuriramo abahanga mu by’imari, abashoramari bafite amabanki, abahagarariye ibihugu mu gufata ibyemezo n’imiryango mpuzamahanga.

Umutesi Victoire, uyobora ikigo gikora ifumbire y’imborera hakoreshejwe iminyorogoto avuga ko urubyiruko ruba rufite ibitekerezo by’imishinga myiza ariko rukabura uko ruyishyira mu bikorwa.

Agira ati “Ibitekerezo turabifite ariko ikibazo ni icyo kubura igishoro cyo kwagura ibyo dukora.”

Muri iyo nama urubyiruko rwaganiriye ku byo bazagaragariza mu nama izabera muri Kenya
Muri iyo nama urubyiruko rwaganiriye ku byo bazagaragariza mu nama izabera muri Kenya

Urwo rubyiruko rwo mu Rwanda rufite imishinga itandukanye rutangaza ko binyuze mu mushinga witwa “Road to Nairobi”, bazagaragariza muri iyo nama, ikibazo cyo kubura igishoboro kugira ngo hashakwe umuti wacyo urambye.

Umushinga wiswe “Road to Nairobi” uterwa inkunga n’igihugu cy’u Buholandi, uvuga ko wasanze mu bihugu umunani bya Afurika urubyiruko rugerageza kwihangira imirimo ariko rukazitirwa no kubura igishoro; nkuko Jilt Van Schayik uwukuriye, abisobanura.

Agira ati “Mu bihugu byose twagiyemo bya Afurika y’epfo, Mozambike, Zimbabwe, Malawi, Tanzania, Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda; twasanze imbogamizi rusange bafite ari ukubura igishoro.”

Igiraneza Alice, uhagarariye ‘Road to Nairobi’ mu Rwanda avuga ko mu bindi bazagaragaza muri iyo nama izabera muri Kenya ari ibibazo bijyanye na ruswa no kwimwa amasoko y’imirimo hamwe n’ay’ibyo bakora.

William Furaha, ushinzwe imishinga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), avuga ko hari gahunda yo kugenera urubyiruko byibura 30% by’amasoko ya Leta.

Leta y’u Rwanda kandi ikomeza igaragaza ko gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi irenga ibihumbi 200 buri mwaka, igice kinini cy’abazayikora ari urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka