Ibyoherezwa mu mahanga biziyongeraho 17% buri mwaka kugeza muri 2024

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, atangaza ko icyerekezo cy’u Rwanda ari uko ibyoherezwa mu mahanga biziyongeraho 17% buri mwaka kugeza muri 2024.

Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente niwe watangije kumugaragaro Expo
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente niwe watangije kumugaragaro Expo

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragro imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka (Expo 2018), umuhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, abikorera n’abaje kumurika ibikorwa byabo baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo iryo zamuka rigerweho bisaba ko abikorera bongera imbaraga mu byo bakora.

Ati “Ikigamije ni ukongera abikorera bafite imbaraga mu gukora ishoramari n’ubucuruzi ku masoko atandukanye. Imibare yerekana ko mu myaka 10 ishize, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye, intego ni uko bikomeza kwiyongera kugera nibura kuri 17% buri mwaka kugeza muri 2014, bikazashoboka hatejwe imbere inganda za Made in Rwanda”.

Yakomeje avuga ko kuba iryo murikagurisha ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, bituma habaho guhanahana ubunararibonye bityo abanyenganda bo mu Rwanda bakahungukira ubumenyi iterambere rikiyongera.

Chairman wa PSF, Robert Bafakurera
Chairman wa PSF, Robert Bafakurera

Chairman w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bafakurera, avuga ko ubwitabire mu imurikagurisha bwiyongera buri mwaka kuko ngo mu 1997 abarisura bageraga kuri 80 gusa ku munsi ariko ubu ngo bamaze kugera ku bihumbi 17 ku munsi.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari imbaraga PSF ikoresha mu kumenyekanisha Expo ndetse n’abayoboye bakuru b’igihugu bakaba na bo babigiramo uruhare rukomeye.

Ati “Iyo Expo igiye kuba dushyira ingufu mu kuyamamaza haba mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga bigatuma abantu baza ari benshi ahanini banakurikiye Made in Rwanda. Ikindi ni ‘marketing’ Perezida wa Repuburika adukorera aho agenda hose mu mahanga bigatuma abantu bifuza gusura u Rwanda”.

Akangurira kandi Abanyarwanda kwitabira ari benshi iryo murikagurisha, bagahaha ibyo bakeneye ariko kandi bagahaha n’ubwenge, cyane ko ngo hari abanyamahanga benshi baryitabiriye bafite udushya dutandukanye.

Umwe mu bitabiriye Expo 2018, Nyirandegeya Appoline, ucuruza ibijyanye n’ubukorikori bikorerwa mu Rwanda, avuga ko yizeye ko azagurisha cyane arebye uko yatangiye.

Ati “Iyi Expo ndabona ishobora kuzagenda neza kuko kuva ejo dutangira naracuruje kandi ubusanzwe ku munsi wa mbere ntabwo twajyaga ducuruza. Nizeye ko bizagenda neza, cyane ko banayongereye iminsi”.

Expo 2018 yatangiye ku ya 26 Nyakanga bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku ya 15 Kanama 2018, ibyo ngo bikaba ari agashya kuko ubusanzwe amamamurikagurisha yajyaga amara ibyumweru bibiri gusa, akarangira hari benshi basaba ko iminsi yakongerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka