Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Abayobozi 38 b’ibigo bikomeye ku isi batangaje ko bafite gahunda yo kuzana ishoramari mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro.

Aba bayobozi b'ibigo bikomeye ku isi banageneye Perezida Kagame impano
Aba bayobozi b’ibigo bikomeye ku isi banageneye Perezida Kagame impano

Babinyujije mu muryango bahuriramo uzwi nka ‘Chief Executives Organisation’, babitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018.

Werner Kurn, umuyobozi wa sosiyete ‘Ocean Enterprises’ wari unayoboye iri tsinda riri mu Rwanda, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame byabahaye ishusho nyayo y’igihugu.

Yagize ati “Turashaka kuza gukorra ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda kandi na Perezida Kagame yadusobanuriye impamvu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari none twiteguye kubishyira mu bikorwa.”

Ocean Enterprises yatangiye gukora ahagana mu 1979 ikorera mu Mujyi wa San Diego muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko kuri ubu ibarwa nk’imwe mu masosiyete 10 akomeye muri iki gihugu.

Ocean Enterprises ikora ibijyanye no kugurisha ibikoresho no gutanga serivisi zifashishwa mu nyanjya.

Kürn yavuze ko atari ubwa mbere benshi muri aba bayobozi baza gusura u Rwanda ariko kuri iyi nshuro bose baje kureba amahirwe ahari mu ishoramari gusa.

Ati “Twagiye tuza aha ibihe byinshi ariko kuri iyi nshuro byari iby’agaciro guhura na Perezida Kagame. Dukunda iki gihugu kubera impamvu nyinshi kubera abagituye bakira neza ababagana kandi bakaba aria bantu beza. Ni nayo mpamvu abakerarugendo banshi bahitamo kuza aha.”

Yavuze ko bitari byoroshye kuza mu Rwanda mu myaka yashize kuko abantu benshi bahatinyaga kubera Jenoside yo mu 1994, ariko akongeraho ko ubuyobozi buriho bwahinduye iyo sura bukanimakaza umutekano mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobashoramari nibaze bateze imbere igihugucyacu imbere

alexis gashotsi yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka