Bite by’uruganda rw’Amata rwa Mukamira rwagombaga gutangira muri Werurwe 2016?

Abaturage b’i Nyabihu baribaza impamvu uruganda rw’amata rwa Mukamira rwagombaga gutangira bitarenze Werurwe rwatinze gutangira.

Ni mu gihe ku wa 8 Werurwe 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yatangaje ko uru ruganda rwashoboraga kuba rwatangira bitarenze Werurwe 2016.

Haribazwa impamvu Uruganda rw'Amata rwa Mukamira rudatangira rwagomba gutangira muri Werurwe 2016.
Haribazwa impamvu Uruganda rw’Amata rwa Mukamira rudatangira rwagomba gutangira muri Werurwe 2016.

Yagize ati “Uru ruganda rw’amata na rwo rwaruzuye. Ubungubu turi gushaka abagomba gushora ngo rutangire rukore kandi ndumva ari ibya vuba cyane ntabwo bizarenza uku kwezi kwa gatatu abo bantu batabonetse ngo rutangire gukora.”

Nyamara amezi abaye atatu arenga ku gihe cyavuzwe uru ruganda rwashoboraga kuba rwaratangiriyeho.

Uru ruganda rwari rwitezweho n’abaturage guhesha agaciro umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata muri Nyabihu n’uturere dukikije gishwati.

Abaturage kandi bari biteze kurubonamo akazi hari n’abari biteze kuzahagurira amata yizewe.

Uwitwa Niyibizi Shadrack agira ati “Ubundi ikibazo twari dufite ni ikaragiro ry’amata. Nk’ubu umwaka washize bari bavuze ngo uzarangira ryararangiye.”

Nkundibiza Innocent yavuze ko iki kibazo gihora cyivugwa bakanahabwa icyizere ko amata yabo azahabwa agaciro n’uruganda ariko ngo bategereje ko rutangira bagaheba.

Zimwe mu nyubako z'urwo ruganda.
Zimwe mu nyubako z’urwo ruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yatangaje ko bakibajije inzego zibishinzwe zigatangaza ko hari ibyaburaga, birimo imashini ibika neza amata.

Abaza iki kibazo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko bamusubije ko na bo bafite icyizere cy’uko ibyo baburaga byabonetse biteguye gutangira vuba.

Uru ruganda bivugwa ko rwatwaye asaga miliyari 4 z’amanyarwanda. Rwatangiye kubakwa muri 2012 hateganywa ko rwagomba gutangira bitarenze umwaka wa 2014.

Andi makuru dukesha abarukurikiranira hafi ni uko ngo RDB yari irimo gushaka abashoramari bazarukoreramo.

Isoko ngo ryaratanzwe ku wa 16 Gashyantare 2016, amabahasha akaba yaragombaga gufungurwa kuwa 18 Werurwe ari na bwo hagombaga kumenywa uwarutsindiye ngo ahite atangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage nibihangane amezi atatu si menage cyane. Uwubatse uruganda azi ko rwihutirwa cyane nibisigaye azabi kora

Ndagijimana athanase yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka