Batashye biyemeje kuba abahamya b’iterambere ry’u Rwanda

Bamwe mu banyamahanga bitabiriye inama ku ishoramari ry’ Afurika mu mahoteri, bavuga ko bishimiye aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere.

Abanyamahanga bari muri iyi nama biyemeje kwamamaza ibyiza basanze mu Rwanda mu ruhando rw'amahanga
Abanyamahanga bari muri iyi nama biyemeje kwamamaza ibyiza basanze mu Rwanda mu ruhando rw’amahanga

Batangaje ko bagiye kuba abahamya b’iterambere ndetse n’ibindi byiza babonye u Rwanda rumaze kugeraho, bitandukanye n’ibibi benshi muri bene wabo bavuga batarahagera ngo barebe.

Oscar Yao Doe uyobora isosiyete itwara abantu mu ndege yitwa Tapan ikorera mu gihugu cya Ghana, avuga ko yatekerezaga u Rwanda nk’ibindi bihugu bituranye narwo birimo intambara, umwanda no kutakira abantu neza.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda ariko nahageze ndumirwa, ibintu byose biri ku murongo.

Iki gihugu kigaragaza ko gifite umuyobozi ugikunda kandi uzi icyo abaturage be bacyeneye.”

Judith Thomson nawe witabiriye iyi nama avuga ko yari azi u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside, ubundi akumva ko kigira ingagi nziza, ariko nawe ngo yatunguwe naho rugeze rwiyubaka.

Ati “Mbega igihugu gitangaje. Iyo ukihagera utangazwa n’ukuntu hasukuye, hari amashanyarazi, ukabona abantu bakwakirana urugwiro, hari umutekano utanabona iwacu narahakunze.

Bigaragara ko mu myaka icumi muzaba mugeze kure, kandi bigaragara ko umuyobozi w’iki gihugu akora akazi gakomeye kandi afite aho agana”.

Inge Huijbrechts yungirije umuyobozi w’isosiyete ikora ibijyanye n’amahoteri yitwa Carlson Rezidor ifite icyicaro mu Bubirigi, yavuze ko agiye kwamamaza isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Twasomaga byinshi turi kure, ariko twiboneye ko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe. Ngiye kwamamaza ibyo nabonye, nkangurire abandi kuza gushira imari hano, kuko utarahagera bigoye kumva ibyo tuvuga.”

Iyi nama ku ishoramari ry’ Afurika mu mahoteri (Africa Hotel investiment Forum) yari yahuje abashoramari n’abakora mu by’amahoteri baturutse hirya no hino ku isi basaga 500.

U Rwanda rwaboneyeho kwerekana imishinga 25 ijyanye n’ubukerarugendo ruteganya gukora, kandi hari icyizere ko hazaboneka abashoramari bazayikora nk’uko benshi bamaze kugaragaza ubwo bushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka