Abize muri Wharton University mu ishoramari mu Rwanda

Abize muri Kaminuza ya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka baniyemeza kurushoramo imari.

Abize muri Wharton University muri Amerika mu ruzinduko rugamije ishoramari mu Rwanda.
Abize muri Wharton University muri Amerika mu ruzinduko rugamije ishoramari mu Rwanda.

Katherine Klein, Umuyobozi Wungirije wa gahunda igamije guteza imbere imibereho myiza muri Kaminuza ya Wharton (Wharton Social Impact Initiative), ari na we wari uyoboye itsinda ry’abahoze biga muri Kaminuza ya Wharton baje mu Rwanda, yavuze ko “ Umuntu wese yakwifuza gufasha u Rwanda kugira ngo rukomeze kwiteza imbere.”

Nyuma y’ikiganiro Katherine n’itsinda bari kumwe bagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, yabwiye Kigali Today ko ibiganiro byibanze ahanini ku buryo bwo guteza imbere ishoramari no guhanga imirimo.

Baganira na Perezida Kagame.
Baganira na Perezida Kagame.

Kaminuza ya Wharton ni imwe muri za kaminuza zikomeye ku isi mu bijyanye n’imari n’ubucuruzi.

Muri Gicurasi uyu mwaka, abanyeshuri 30 biga mu cyiciro ya gatatu cya kaminuza mu by’icungamari “Masters in Business Administration” baje mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho iterambere ry’ubukungu bwarwo rigeze.

Kaminuza ya Wharton yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda agamije gahahana ubumenyi ndetse no gushyigikira gahunda yo guhana amasoko hagati y’ibihugu.

Gatare Francis, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko urwo ruzinduko ruzamara icyumweru, rugamije kuzamura ishoramari mu Rwanda.

Ati “Abagize iri tsinda ni abashoramari bakomeye, twizeye ko uru rugendo bakorera mu Rwanda ruzarangira hari aho babonye bagomba gushora imari yabo.”

Gatare yongeyeho ko urwo rugendo ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri iyo Kaminuza m’Ukuboza 2015, aho yabashishikarije kuza mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari ahari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Show me the money !

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka