Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Abaturage batuye mu murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro barashinja abayobozi b’imidugudu kutabahesha inguzanyo batse muri Sacco ya Gihango.
Itsinda ry’abashoramari bo muri Turikiya kuva ku gicamunsi cya tariki 03/11/2015 bari gusura Akarere ka Kayonza berekwa aho bashora imari.
Urubyiruko rufite inyemezabumenyi za WDA ngo rufite amahirwe yo gufashwa na BDF ruhabwa inkunga ingana na ½ ku nguzanyo y’ibikoresho.
Ikigo cy’Imihahirane cyo muri Afrika y’Uburasirazuba, EAX, gikangurira abahinzi guhunika umusaruro wabo mu bigega byacyo kikaborohereza kubona inguzanyo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), kirakangurira abakozi b’amakoperative y’umurenge SACO muri Rutsiro, kwirinda amarangamutima yabo mu gutanga inguzanyo.
Abikorera barasabwa kugana isoko mpuzamahanga kuko mu gihugu hagaragara abanyamahanga bazana ibya bo, mu gihe Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze bakiri bake.
Ubuyobozi bwa banki ya COGEBANQUE, bwagaragarije abaroshoramari bayo uko mu mezi atandatu ashize bungutse miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangiye ibikorwa byo kubaka Hoteli ku Kiyaga cya Burera izafasha abakerarugendo baturukaga hirya no hino mu Rwanda no ku isi baje gusura ako karere ariko bakabura aho baruhukira bidagadura.
Abacuruzi bake batangiye gukorera mu isoko rusange rya Bishyenyi bita “common market”, bavuga ko batangiye gukorera mu gihombo kuko batabona abaguzi; ariko abashoramari baryo bo barahamagarira abaguze ibibanza bose kuza kubikoreramo kuko abacuruzi ari bo babimburira abaguzi mu isoko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwagiranye amasezerano amara umwaka umwe n’Ikigo mpuzamahanga cyitwa “Bench Events” gihuriza hamwe abanyamahoteli bo ku isi mu rwego rwo kubategura kuza kuganirira mu Rwanda no kureba uburyo bahashora imari.
Munyabugingo Jean Claude ukorera ubucuruzi buciriritse i Kirehe avuga ko mu kwihangira imirimo yabonaga abaturage bagana Ibitaro bya Kirehe abakoresha amagare ari benshi yiga umushinga wo kubabikira amagare none bigeze aho bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi.
Imibare igaragaza ko kuva mu 1998 umusaruro w’icyayi mu ruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero wagiye uzamuka ku buryo ubu bageze kuri 20,048,057 kg ku mwaka igihe mu 1980 hasaruwe 157,000kg gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere gafite umushinga wo gutunganya inyama, akarere kakaba kari gushaka abashoramari bazawushoramo imari.
Bamwe mu rubyiruko n’abagore bamaze kubona inkunga y’ikigega cya BDF barashime uburyo iki kigega kibateza imbere kishingira imishinga yabo bigatuma bahabwa inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari bagasaba bagenzi babo na bo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Mu gihe nta mwihariko wajyaga ugaragara ku baka inguzanyo zo gukoresha imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’imari byegereye abaturage (Saccos) byaborohereje uburyo bwo kwishyura kandi na Leta ibinyujije mu Kigega cy’ingwate BDF, yabemereye ingwate no kubafasha kwishyura.
Koperative Duharanire Amahoro yo mu Murenge wa Simbi, iri kubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori abantu bakunze kwita kawunga ikaba iteganya ko mu cyumweru gitaha rwatangira gukora kuko ibisigaye gukorwa ari bikeya cyane, harimo no gushyira amakaro hasi mu ruganda.
Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bashinze itsinda ryo kuzigama bita YIG (Youth Imvestment Group) ngo batezeho kuzabona igishoro mu mirimo itandukanye badatagereje ubaha akazi.
Agakiriro k’Akarere ka Kayonza kubatswe mu Mudugudu wa Gihima mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange, ku birometero nka bitanu uvuye rwagati mu mujyi wa Kayonza. Ako gakiririo kazengurutswe impande n’impande n’amazu ameze nk’ay’ubucuruzi agaragara nk’akiri mashya ndetse hakaba n’andi acyubakwa.
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gutangira kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’umutungo kamere wiganjemo ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge hafi ya yose igize aka karere, ishyamba rya Nyungwe n’ubutaka bwera akarere gafite.
Nyuma y’imyaka itanu ibigo by’imari by’umurenge sacco bitangiye gukora, abanyamuryango babyo basanga bamaze kugera ku iterambere mu bijyanye no kubitsa no kwaka inguzanyo, ariko ngo baracyabona imbogamizi muri serivisi zitangwa n’ibyo bigo bigikoresha amafishi, ndetse n’umunyamuryago ukeneye amafaranga ari kure ya sacco ye (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu gihe abandi Banyarwanda badatuye ku birwa bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bagatanga ingwate z’imitungo yabo, bo ngo hashize imyaka 2 barafatiwe ingamba n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere.
Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ukomeje kudindira, mu gihe nyamara ubwo wamurikirwaga abaturage mu mwaka w’2013, bizezwaga ko uzashyirwa mu bikorwa bidatinze.
Itsinda ry’abashoramari umunani baturuka mu gihugu cya Turukiya bagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi 2015 bagamije kureba aho bashora imari.
Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA rukorera i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba rwamaze kwagura ibice byarwo bikora sima, ku buryo rugiye kuzajya rukora ikubye inshuro esheshatu iyo rwakoraga.
Maga Kabera, umugore wo mu Kagari ka Barije mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare avuga ko yatangiye acuruza ijerekani imwe y’ubushera none ubu afite iduka ry’ibyuma by’imodoka rifite agaciro ka miliyoni 12.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka arasaba abanyarwanda by’umwihariko abikorera bo mu Karere ka Muhanga kugaragariza Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, icyo bazamufasha mu iterambere naramuka yemeye kongera kwiyamamariza indi Manda.
Abikorera bo mu Karere ka Burera bavuga ko mu kwaka inguzanyo mu ma banki hari bamwe bakwa ruswa kugira ngo amadosiye yabo yo kwaka inguzanyo yihutishwe.
Mu rugendo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Franҫois Kanimba yagiriye mu Karere ka Kirehe ku wa 24 Mata 2015 asura ahagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka rya Rusumo, yavuze ko isoko rigiye kubakwa rizafasha abacuruzi barituriye kubonera ibicuruzwa hafi.
Abikorera bo mu Karere ka Burera batangaza ko babangamiwe n’amwe mu mabanki atinda kubaha inguzanyo baba basabye cyangwa ntibanayihabwe bigatuma bagwa mu gihombo kandi baba batanze ibisabwa byose.