Abagore bagize Koperative yitwa “Umuzabibu Mwiza” biyeguriye ububoshyi bw’imyenda n’imitako, bakoresheje ubudodo buva mu bwoya bw’intama n’inkwavu batunganya. Uyu mwuga ngo watumye bava mu bwigunge no gusabiriza, imibereho irushaho kuba myiza.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryatangaje ko uruganda rukora Sima yo kubakisha mu Rwanda, Cimerwa PLC, rwungutse Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 950 ariko habaho igabanuka ry’inyungu ku mugabane wagabanutse ku ijanisha rya 43% bitewe n’uko sosiyete yahuye n’ibihe bitoroshye mu mpera (...)
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gitangaza ko ishoramari ryinjije miliyari imwe na miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika muri 2020, rikaba ryaragabanutseho 47.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho ryari ryinjije miliyari 2.46 z’Amadolari ya Amerika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi Rubavu Investment Company Ltd yo kurangiza kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu gihe cy’amezi atandatu.
Abaturage bibumbiye muri Koperative ya COCOBEGI mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahawe inguzanyo na BDF yo kugura imashini zo kudoda imyenda ikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ariko bakaba batazi kuzikoresha.
Ikigo cy’imari cyitwa Zigama CSS gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, cyagabanyije inyungu ku bashaka inguzanyo zo kubaka inzu ya mbere yo guturamo.
Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika ari byo bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire hashyirwa mu bikorwa isoko rusange rya Afurika.
Bamwe mu babitsa muri Banki y’Abaturage (BPR) ya Ngoma mu Karere ka Huye, bavuga ko hashize igihe bifuza gusubizwa imigabane yabo, ariko bakaba babona baratindiwe.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda.
Akarere ka Kamonyi katangaje ko Uruganda rw’Ikigage rwubatswe hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubu rwatangiye gukora.
Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.
Mu bihe bisanzwe bitari ibya Coronavirus hari igihe i Kibeho hagendwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 30, ariko kugeza ubu inzu zihari zicumbikira abagenzi zirimo ibyumba 135 gusa.
Kwizera Christelle wakoze umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage akoresheje ikoranabuhanga bise ‘Inuma’ aratangaza ko ageze ku gishoro cya Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri Avoka, yari yishimiye inguzanyo yahawe na Banki ya Kigali (BK) yo kumufasha kwagura ibikorwa bye, ariko Coronavirus yatumye ibyo yifuzaga kugeraho bitamushobokera.
Abafite inganda zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kuba barakoze twinshi tukaba twaraheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori 25 ni bo batoranyijwe mu babarirwa mu 130 bari bahatanye mu irushanwa Banki ya Kigali (BK) yateguye rizwi nka ‘BK-Urumuri’.
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda bavuga ko kuva baba abanyamigabane mu 1997 batarabona urwunguko ku nyungu zikorwa na banki yabo.
Abatunze ibinyabiziga mu Karere ka Rutsiro bakiriye neza inkuru ya sitasiyo ya lisansi yahatangijwe kuko baruhutse umutwaro wo kujya kuyishaka mu Turere twa Karongi na Rubavu.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 93 na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.
Nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igabanyirije urugero rw’inyungu yaka amabanki y’ubucuruzi kugira ngo abakiriya bayo bazahabwe inguzanyo yo kubyutsa ibikorwa, Banki ya Kigali (BK) iri mu bagiye kwigira hamwe n’abikorera uburyo bakubahiriza ubusabe bwa BNR.
Banki itsura Amajyambere (BRD), irashimira Leta y’u Rwanda ko kuba umufatanyabikorwa wayo w’ingenzi byayihesheje gukomeza kugirirwa icyizere n’abashoramari, nyuma y’uko ikigo Fitch kiyihaye inota rya B+.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abaturage kwitabira gukora imishinga y’inguzanyo ziciriritse zibafasha kwiteza imbere kuko ayo mafaranga yageze ku Mirenge SACCO.