Nta muntu numwe wakize atatse inguzanyo - Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karere ka Burera kugira umuco wo kwizigamira bategura ejo hazaza habo kuko nta numwe ku isi wakize atazigamye ngo yake n’inguzanyo.

Bosenibamwe Aimé ashishikariza abo baturage kuzigama muri za SACCO ziri mu mirenge yabo kandi akongeraho ko nibazigama bazabasha kwaka inguzanyo bagakora imishinga ibateza imbere.

Agira ati “Ndagira ngo mbagire inama…nibabahemba mushyire hariya muzigame. Muri SACCO muzafatemo inguzanyo…bazaguha inguzanyo bitewe n’amafaranga wazigamyemo. Kandi nta muntu numwe wakize atatse inguzanyo.”

Akomeza asaba abo baturage gukora bizigamira kuko nta wundi uzaza kubaha amafaranga yo kubabeshaho. Agira ati “Niwicara aho ngaho ngo utegereje ko “Mayor” ariwe uzaguha amafaranga ngo ukire uribeshya.”

Guverineri w'intara y'amajyaruguru asaba abanyaburera kwizigamira.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abanyaburera kwizigamira.

Guverineri Bosenibamwe, tariki ya 15/05/2013 yagiriye uruzinduko mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera ashishikariza Abanyaburera kwizigamira mu gihe umubare w’abizigamira muri ako karere ukiri muto.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko kuri ubu abaturage bo muri ako karere bakorana n’ibigo by’imari bagera kuri 60.8% kandi ngo bifuza ko umwaka wa 2013 warangira uwo mubare wiyongereyeho 30%.

Mu rwego rwo kugera kuri uwo mubare hafashwe ingamba zitandukane zirimo ko muri buri murenge hazajyaho ihuriro rihuriyemo abakuriye ibimina, abakuriye amakoperative, abakuriye imiryango ihekerana, n’andi matsinda.

Iryo huriro niryo rizajya rihura buri kwezi rireba umubare wabamaze gukorana n’ibigo by’imazi nk’uko Zaraduhaye abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka