Barasaba ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kurinda ibihangano byabo

Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.

Abahanzi bavuga ko ibihangano byabo byakijije kurusha ba nyirabyo
Abahanzi bavuga ko ibihangano byabo byakijije kurusha ba nyirabyo

Nubwo hari uburyo bwashyizweho bwitwa ko ari ubwo kurinda no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (Intellectual Property), ariko ngo usanga uburyo bikorwamo budatanga umutekano uhagije kuri ba nyiri bihangano ku buryo bitabuza ko bikoreshwa n’abandi.

Ubwo ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, abahanzi batandukanye bagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu rwego rwo kurinda no kurengera ibihangano byabo, kugira ngo birusheho kugirira ba nyirabyo akamaro.

Umuhanzi Senderi International Hit, umenyerewe cyane mu ndirimbo zibanda cyane ku bikorwa bijyanye no kubaka Igihugu n’indangagaciro zacyo, avuga ko batabura gushima inzego zibishinzwe, kubera ko ari zo zituma ibihangano byabo birindwa, gusa ngo uburyo bikorwamo ntabwo buratungana.

Ati “Uhereye ku Mudugudu, ku Murenge kugenda kugera ku rwego rw’Igihugu, byakijije benshi kandi biciye mu bahabwa amasoko, ku buryo twebwe banyiri ibihangano, duheruka twaragiye kwandikisha umutungo mu by’ubwenge muri RDB, ariko nta nyungu n’imwe tubona. Ugasanga izo ndirimbo twashyizemo ubushobozi bwacu, twanandikishije zirakoreshwa n’abandi.”

Abahanzi bari mu biganiro
Abahanzi bari mu biganiro

Akomeza agira ati “Ni gute undi muntu w’urubyiruko utureberaho azajya kwandikisha umutungo abona natwe ntacyo bitumariye! Nsanga RDB n’izindi nzego zacu z’ubuyobozi, mwakoresha ubundi buryo bukomeye bwo kurinda umutungo wacu, kuko abahanzi benshi turakennye kandi tutagombye gukena, kuko ibihangano byacu byakijije abandi.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ubwiza n’Imideri (Berwa Rwanda Federation), Marie Chantal Dukuzumuremyi, avuga ko kuba ibihangano byabo bitarindwa nk’uko bikwiye, bikoma cyane mu nkokora iterambere ryabo.

Ati “Iyo utekereje igihangano gishya uba ukeneye kugishyira ku isoko, kugira ngo ubone amafaranga ukibyaze umusaruro, ariko iyo uzi ko igihangano cyawe kidashinganishije ugira ubwoba bwo kuba wagishyira ku isoko, kuko abandi bahita baboneraho bakagikoresha. Icyo dusaba ni uko n’ababashije gushinganisha ibihangano bahabwa uburenganzira bwabo, bizatuma na ba bandi badatekereza kujya kubishinganisha bazajyayo, kubera ko bazaba babona ko ibyashinganishijwe ba nyirabyo babibyaza umusaruro uko bikwiriye.”

Antoine Kajangwe avuga ko itegeko rishya rizafasha abahanzi kubyaza umusaruro
Antoine Kajangwe avuga ko itegeko rishya rizafasha abahanzi kubyaza umusaruro

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Kajangwe, avuga ko imbogamizi zari ziriho ari uko urwego rwari rwarashyizweho kugira ngo rufashe abahanzi gukusanya amafaranga ava mu bihangano byabo rutakoraga neza, igisabwa ari uko ruvugururwa rugakora ibyo rushyinzwe.

Ati “Mu itegeko rishya riheruka kwemezwa n’umutwe w’Abadepite, washyizeho urwego rushya ruzaba ruyobowe na Leta, kugira ngo rwa rwego rubashe gukora kandi rugakora neza. Mu igerageza rizakorwa, dukeka ko ruzatangira vuba aha, tuzongera twicarane n’abahanzi turebe ni gute icyo kigo cyajyaho kigakemura ibyo bibazo byagiye bigaragara, kandi kikabafasha kubyaza inyungu ibihangano byabo.”

Bimwe iryo tegeko rizafasha abahanzi kubona, hari amafaranga avuye mu bakoresheje ibihangano byabo, ndetse n’ibindi bihangano bitandukanye birimo imiti, mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibihangano by’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka