Ibiza byabaye muri 2023 bisa n’ibyagarutse muri 2024 byaba bifatirwa izihe ngamba?

Mata na Gicurasi ni amezi atarahiriye abaturage cyane cyane muri iyi myaka ya 2023 na 2024, kubera ibiza byakunze kubibasira, birabasenyera, ndetse bamwe bibambura ubuzima.

Ibiza byabaye muri aka gace ko mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze muri 2023 byahitanye umwana na nyina
Ibiza byabaye muri aka gace ko mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze muri 2023 byahitanye umwana na nyina

Byatangiye kubabera ikibazo gikomeye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, ubwo ibiza by’imvura byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu, bitwara ubuzima bw’abantu basaga 130, ariko biteza ibyago cyane ku batuye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Ibyabaye muri iryo joro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, birajya gusa n’ibiherutse kuba mu ijoro ryo ku itariki 29 rishyira itariki ya 30 Mata 2024, aho ibiza bitewe n’imvura nyinshi byasenyeye abaturage bamwe bahasiga ubuzima bagwiriwe n’inkangu, imyaka mu mirima irarengerwa, amatungo mu biraro atwarwa n’amazi, icyo gihe hakaba harabaruwe abantu 17 bahaburiye ubuzima, aho 11 muri bo bapfuye bakubiswe n’inkuba.

Itumba ryo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu, ni igihe kitoroheye abaturage by’umwihariko abatuye mu misozi miremire, dore ko umwaka ushize mu turere twibasiwe n’ibiza harimo Rubavu, Karongi, Ngororero, Nyabihu two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe mu Majyaruguru, uturere twa Musanze, Gakenke na Burera na two tutigeze tugira agahenge muri ayo mezi.

Muri iyo mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 03 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu abantu 27 bishwe n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura yuzuye umugezi wa Sebeya, uwo mugezi utera abaturage mu ngo, urabasenyera wica n’abantu ndetse bamwe baburirwa irengero nyuma yo kugwirwa n’inkangu.

Mu mwaka ushize ibiza byahitanye benshi mu Karere ka Rubavu
Mu mwaka ushize ibiza byahitanye benshi mu Karere ka Rubavu

Ibyo biza byangije byinshi birimo inzu z’abaturage, n’ibindi bikorwa remezo birimo ibiraro, amashuri, imihanda, amashanyarazi, inganda n’ibindi.

Mu butabazi bwihuse, Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yafashije imiryango yahuye n’ibiza kuva mu manegeka, babanza gushyirwa mu nkambi, aho bamaze igihe gito bakodesherezwa inzu zo kubamo bahabwa n’ibibatunga mu gihe hategerejwe ko bubakirwa, dore ko MINEMA ikomeje gukusanya ubushobozi aho n’inganda zimwe na zimwe zikora Sima zagiye zitanga mu rwego rwo gutegura uburyo abasenyewe n’ibyo biza bakubakirwa.

Leta kandi yafashije n’ababuze ababo mu kubashyingura, mu gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ku itariki 04 Gicurasi 2023, aho yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura 13 bishwe n’ibiza byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, ndetse n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arabasura mu rwego rwo kubereka ko Leta ibari hafi.

Muri ibyo biza, MINEMA ntiyahwemye gusaba abaturage gukomeza kwitwararika, abatuye ahari imikingo bakimuka, nyuma y’uko imvura yari imaze iminsi igwa igatuma ubutaka busoma amazi bukoroha imikingo itangira kubaridukira, basabwa no kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n'Abanyarubavu gushyingura abishwe n'ibiza byo muri Gicurasi 2023
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’Abanyarubavu gushyingura abishwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Ibyo abaturage bakomeje gusabwa bagerageje kubikora ariko ibiza ntibyahagaze, aho no muri uyu mwaka imvura yakomeje kugwa ari nyinshi ari nako isenyera abantu, n’ubwo itandukanye n’iyo muri 2023 yari ifite ubukana budasanzwe.

Muri 2024 ibiza byongeye kwibasira abaturage

Mu mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 29 rishyira itariki ya 30 Mata 2024, habaruwe
abaturage 17 bahaburiye ubuzima, barimo 11 bapfuye bakubiswe n’inkuba.

Uturere twibasiwe n’ibiza muri uyu mwaka, turimo Burera, Musanze, Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse na Rutsiro, Nyabihu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu gihe hategerejwe ko bamwe mu bahuye n’ibiza bashakirwa amacumbi, bamwe bacumbikiwe n’abaturanyi, abandi bacumbikirwa mu nsengero, bakaba batamerewe neza kubera inzara n’ubundi buzima butaboroheye, nk’uko bamwe bo mu Karere ka Burera babitangaza.

Abo mu Kagari ka Karangara mu Murenge wa Rugarama bibasiwe cyane n’ibiza, bagaragaje imbogamizi bakomeje guhura na zo aho bacumbikiwe.

Mu ijoro ryo mu matariki ya 20-30 Mata 2024 haguye imvura nyinshi
Mu ijoro ryo mu matariki ya 20-30 Mata 2024 haguye imvura nyinshi

Umwe yagize ati “Mu ma saa sita z’ijoro nibwo amazi aturutse mu Birunga yatwinjiranye mu nzu, tugerageza guhunga ibyo twari dutunze mu nzu byose biragenda, ubu tubayeho nabi ntacyo kurya, turatabaza badufashe”.

Undi ati “Twumvise batubwira ko badushakira aho tujya kuba, ariko ntabwo bari bahatwereka, abayobozi bari kutubwira ngo tuhashake ariko ntabwo byadushobokera kuko bisaba amafaranga, ntabwo wajya gufata inzu y’abandi nta bwishyu ufite, ubu nta biryamirwa, ntacyo kurya kuko byose byatwawe n’umuvu w’amazi yaduteye mu nzu dukiza amagara”.

Undi ati “Turasaba Leta kudutabara, kuko ntaho kuba dufite, ducumbikiwe n’abaturanyi”.

Abo baturage kandi basabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubatera inkunga y’ibikoresho (amakaye, amakaramu n’imyambaro y’ishuri) by’abana babo bagakomeza amasomo kuko bari gucikwa nyuma y’uko ibiza bibateye.

Ibiza byatewe n’iyo mvura, mu Karere ka Burera, byasenye inzu 30 z’abaturage, bisenya ubwiherero 31, byangiza imyaka ihinze ku buso bungana na hegitari 82, byangije kandi umuyoboro w’amazi Ruhunde- Rushara, byangiza n’imihanda Kidaho-Nyagahinga na Gahunda-Kinigi.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yagiye guhumuriza abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera nyuma yo gusenyerwa n'ibiza
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yagiye guhumuriza abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasuraga abo baturage bo mu Kagari ka Karangara nyuma yo guhura n’ibiza, mu mpanuro yatanze, yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange gukumira no kurwanya ibiza bacukura, banasibura imirwanyasuri, basibura inzira z’amazi n’ibyobo bifata amazi ava ku nzu, abasaba no kuzirika neza ibisenge by’inzu.

Uwo muyobozi kandi yibukije abaturage kwirinda kubaka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, asaba ko abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bahimuka.

Icyo MINEMA ivuga kuri ibyo biza

Muri rusange, kuva muri Mutarama uyu mwaka kugera ku itariki ya 05 Gicurasi 2024, mu Rwanda hamaze kuba ibiza 677, byahitanye ubuzima bw’abantu 105 mu gihugu cyose. Ibi biza kandi byakomerekeje abantu 213, bisenya inzu 129, izindi 872 zirangirika ku buryo bworoheje ndetse n’ubukomeye.

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko kuva umwaka watangira, ibiza bimaze kwangiza imyaka ku buso bwa hegitari 150.71, bikaba byarishe inka 31 ndetse n’andi matungo 3,029.

Iyi raporo kandi igaragaza ko Ibiza byasenye ibyumba by’amashuri 51, bisenya Ikigo Nderabuzima kimwe, ndetse binangiza uduce tw’imihanda tugera kuri 50. Hasenyutse urusengero rumwe, hasenyuka amateme 22, ndetse n’inyubako zikoreramo ubuyobozi zirindwi zirangirika. Hangiritse imiyoboro y’amazi itatu, hangirika imiyoboro y’amashanyarazi 11 ndetse n’uruganda rumwe.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, zikomeje gusaba Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, birinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bitewe n’ibiza.

Mu kiganiro Minisitiri Ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen Rtd Albert Murasira aherutse kugirana na RBA, yagize ati “Abenshi bishwe n’inkuba abandi ni inzu zagiye zibagwira, nabwo ni za nzu zishaje, icyo turi gukora ni ubukangurambaga tubabwira gusana amazu yabo no kuzirika ibisenge kubera umuyaga”.

Arongera ati “Turabasaba kandi gukora ku buryo utuye hafi y’umugezi yimuka, ubu mu gihugu hose tumaze kwimura abantu 5000, abo ni abo dufasha mu gihugu hose tukanabacumbikira cyangwa se tukabashakira amafaranga y’icumbi, ariko igikomeye cyane ni uko dutabara abantu bose ariko tugafasha abatishoboye”.

Yasabye ko uwishoboye adakwiye gutegereza ko Leta imufasha kwimuka, ati “Yego Leta ishobora kubafasha mu kwimuka, ariko n’umuturage ku giti cye agomba kwibwiriza kuko iyo ubuzima bwagiye ntibugaruka, bakurikize amabwiriza tubaha mu bikorwa by’ubutabazi habamo ukwitegura no kureba ahagomba kwibasirwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko bamaze kubona ahantu 326 hirya no hino mu Rwanda hashobora kwibasirwa n’ibiza, aho mu Majyaruguru ari mu Karere ka Burera na Musanze n’ibice by’Ibirengerazuba, ndetse no mu Majyepfo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Muhanga.

Avuga ko aho hantu hashobora kwibasirwa cyane hari gushyirwa ibimenyetso n’ubushobozi bufasha Leta gutabara abaturage mu buryo bwihuse mu gihe bahuye n’ibiza.

Yavuze ko iyo Minisiteri ikomeje gufatanya n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano, RBC na Polisi y’u Rwanda, aho bari gukurikirana utwo duce mu buryo bwihariye, mu rwego rwo kuba bakorera abahatuye ubutabazi mu buryo bwihuse mu gihe ibiza byaba biteye abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka